Uko wahagera

Perezida Vladimir Putin Yasuye Agace ka Ukraine Uburusiya Bwigaruriye


Perezida Vladimir Putin, iburyo na guverineri w'umujyi wa Sevastopol, Mikhail Razvozhayev, ibumoso mu ruzinduko Perezida Putin yagiriye mu ntara ya Cremea taliki 18/3/2023.
Perezida Vladimir Putin, iburyo na guverineri w'umujyi wa Sevastopol, Mikhail Razvozhayev, ibumoso mu ruzinduko Perezida Putin yagiriye mu ntara ya Cremea taliki 18/3/2023.

Kuri iki cyumweru, Perezida Vladimir Poutine w’Uburusiya yasuye umujyi wa Mariupol muri Ukraine, mu gice Uburusiya bwigaruriye. Ibyo byatangajwe n’ikigo cya leta y’Uburusiya gishinzwe itangazamakuru, Tass.

Ejo ku wa gatandatu Poutine yagiye muri Crimea mu rwego rwo kwizihiza imyaka icyenda Uburusiya bumaze bwigaruriye umwigimbakirwa w’inyanja y’umukara, na ho hahoze ari ubutaka bwa Ukraine.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yasabye Uburusiya gukura ingabo zabwo muri Crimea no mu tundi duce twose twa Ukraine zigaruriye kuva bwashora intambara kuri icyo gihugu mu kwa kabiri kw’umwaka ushize.

Urwo ruzinduko kandi, Perezida Poutine yarukoze mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumaze gusohora impapuro zisaba ko atabwa muri yombi. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruramushinja kuba nyirabayazana w’ishimutwa ry’abana muri Ukraine kuva Uburusiya buteye icyo gihugu.

Hagati aho mu ministeri y’ingabo y’Ubwongereza kuri iki cyumweru yatangaje ko kuba Uburusiya bwaremeje bucece umujyi bufata nk’umurwa mukuru w’akarere ka Zaporizhzhia Oblast, bushobora kuba uburyo buziguye bwo kwemera ko ingabo zabwo zaba zitakibashije kwigarurira igice kinini mu minsi iri imbere nkuko zabiteganyaga.

Taliki 3 z’uku kwezi kwa gatatu, abategetsi b’Uburusiya batangaje ko umujyi wa Melitopol ubaye umurwa mukuru w’akarere ka Zaporizhzhia oblast. Bari babitangaje ku buryo bw’agateganyo kugeza igihe Uburusiya bubashirije kwigarurira ako karere.

Poutine yari yatangaje ko mu kwezi kwa cyenda Uburusiya buzaba bwamaze kwigarurira uturere twa Oblast harimo na Zaporizhzhia, ariko kugeza ubu Uburusiya ntiburabasha kwigarurira ako akarere kari mu bilometero 35 uvuye aho ingabo zabwo zihanganiye n’iza Ukraine. (VOA)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG