Uko wahagera

Slovakiya Yemereye Ukraine Indege 13 zo mu Bwoko bwa MiG-29


Ubwoko bw'indege Slovakiya yemereye Ukraine
Ubwoko bw'indege Slovakiya yemereye Ukraine

Leta ya Slovakiya nayo igiye guha indege z'intambara igihugu cya Ukraine. Silovakiya yemereye Ukraine indege 13 zo mu bwoko bwa MiG-29 zakorewe mu cyahoze ari Repubulika z’Abasoviyete.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, amaze iminsi asaba ibihugu bimufasha mu ntambara kumuha indege zo kurwana. Ibihugu byinshi, birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, ntibishaka kwihutira kuzimwoherereza. Nyamara bitangiye kwisubiraho.

Bityo, Silovakiya ibaye igihugu cya kabiri, kandi kiri mu muryango w’ubutabarane wa gisilikare OTAN, kizimwemereye. Icya mbere cyabaye Polonye, yatangaje ejobundi kuwa kabiri w’iki cyumweru ko nayo izaha Ukraine Mig-29. Ariko ntiyavuze umubare wazo.

Polonye ifite indege 28 za Mig-29. Ariko ntikizikeneye. Yatangiye kuzisimbuza izindi z’intambara za F-16 na F-35 zikorerwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’izikorerwa muri Koreya y’Epfo zo mu bwoko bwa FA-50. Silovakiya na Polonye basaba n’ibindi bihugu by’umuryango wa OTAN gukora nkabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG