Uko wahagera

Uburusiya Buvuga ko Impapuro zo Guta muri Yombi Putin Ata Gaciro Zifite kuri Bwo


Prezida w'Uburusiya Vladmir Putin
Prezida w'Uburusiya Vladmir Putin
Perezidanse y’Uburusiya imaze gutangariza abanyamakuru ko impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin “nta gaciro zifite mu rwego rw’amategeko kuko Uburusiya butemera CPI.”

Uyu munsi ku wa gatanu CPI yatangaje ko “Bwana Vladimir Putin akekwaho icyaha cy’intambara cyo kwiba abaturage, ni ukuvuga abana, mu bice bya Ukraine Uburusiya bwigaruriye no kubajyana nk’umunyago mu Burusiya.”

Uretse Perezida Putin, CPI yasohoye n’impapuro zo guta muri yombi umugore witwa Maria Lvova-Belova, komiseri ushinzwe ibibazo by’uburenganzira bw’umwana mu biro bya perezida w’Uburusiya. Nawe akekwaho ibyaha bimwe na Perezida Putin.

Gusa rero, CPI isobanura ko izi mpapuro zikiri ibanga ku mpamvu z’umutekano w’abahohotewe, uw’abatangabuhamya, n’uwa anketi zose, muri rusange, zigikomeza. Iratangaza ko kuvuga ko ziriho ari uburyo bwo gukangurira rubanda batuye isi kuba “bagira uruhare mu gukumira andi mabi” muri Ukraine.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, umushinjacyaha mukuru wa CPI, Karim Khan, yari yatangaje ko yatangije anketi ku “mpande zose ziri mu ntambara” yo muri Ukraine. Uburusiya bwahoze muri CPI ariko buyivamo mu 2016.

(AP, AFP, ICC)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG