Uko wahagera

Ubwongereza Buravuga ko Ukraine Yateye Urujijo Abakuru b'Igisirikare cy'Uburusiya


Perezida w'Uburusiya Vladimir Zelensky n'umwe mu bakuru b'ingabo z'Uburusiya
Perezida w'Uburusiya Vladimir Zelensky n'umwe mu bakuru b'ingabo z'Uburusiya

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza, kuri iki cyumweru yasohoye icyegeranyo kigaragaza ko amakuru yatanzwe n’ubutasi bw’igisirikare cyabwo yerekana ko Uburusiya busa n’ubutaremeza neza aho ikibazo gikomeye bushobora kugirira mu ntambara burwana na Ukraine gishobora guturuka.

Aya makuru yagaragaye ku rubuga rwa Twitter rwa ministeri y’ingabo y’Ubuwongereza aravuga ko urebye uko abagaba b’ingabo z’Uburusiya bahangayikishijwe no gushimangira uburyo bwo kwirinda, bigaragaza ko bitegura ko Ukraine ishobora kubagabaho ibitero mu buryo bubiri: Ibiturutse mu majyaruguru y’akarere ka Luhansk Oblast cyangwa ibiturutse muri Zaporizhzhia.

Ukraine iramutse yegukanye intsinzi muri Zaporizhzhia yabangamira imigambi y’Uburusiya yakenera gukoresha ikiraro kibuhuza n’akarere ka Rostov na crimea. Iramutse kandi yegukanye intsinzi mu ntara ya Luhansk byabangamira imigambi y’Uburusiya mu kwigarurira akarere ka Donbas. Iki cyegeranyo kiravuga ko abakora igenembigambi ry’igisirikare cy’Uburusiya buri mu rungabangabangabo rwo kumenya icyo bakwiriye kwibandaho muri ibi byombi.

Ibisasu byakomeje kumvikana mu mujyi wa Bakhmut wo mu burasirazuba bwa Ukraine ejo ku wa gatandatu, n’ubwo Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yari yategetse ko kurwana biba bihagaze mu gihe cy’amasaha 36 mu rwego rwo kubahiriza ikiruhuko cya noheli y’aba Orthodox.

Mu mujyi wa Bakhmut, ibisasu byumvikanaga ku mpande zombi zihanganye muri iyi ntambara, Uburusiya bugerageza gutsura ingabo za Ukraine bugamije kuziganisha mu karere ka Kramatorsk.

Uyu mujyi wahoze utuwe n’abagera ku bihumbi 70, ubu benshi barahunze. Bake bahasigaye bakoraniye mu mahema y’ubuhungiro aho batunzwe n’abagiraneza babagezaho ibikenerwa nk’amashanyarazi interineti, amazi n’imiti.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG