Uko wahagera

Uburusiya Bwarashe Misile Nyinshi i Kiev


Uburusiya bwaraye bwohereje utudege tw'intambara tutagira abaderevu (drones) twituritsa twinshi cyane ku murwa mukuru wa Ukraine, Kiev.

Byari ijoro rya gatatu ryikurikiranyije Uburusiya burasa urubura rw’ibisasu bya misile na “drones” muri Ukraine. Mu ijoro ryakeye, Ukraine ivuga ko Uburusiya bwarashe “drones” byibura 40 i Kiev ubwaho honyine gusa. Ariko na none ikemeza ko zose nayo yazirasiye mu kirere, zishwanyuka zitaragera ku butaka.

Meya wa Kiev, Vitali Klitschko, yatangaje ko umuntu umwe, umusore w’imyaka 19, yabikomerekeyemo, azize ibimanyu by’imwe muri izo “drones” byamugwiririye. Ubu ari mu bitaro. Klitschko avuga ko ibindi byangije ibikorwaremezo by’amashanyarazi, ariko ko barimo babisana.

Kuva mu kwezi kwa cumi gushize, Uburusiya bwibasiye cyane cyane ibigo bitanga umuriro n’amazi. Ukraine ibyita “iterabwoba” rigamije guhungabanya abaturage muri iki gihe cy’ubutita.

Usibye Kiev, Uburusiya bwarashe za “drones”, misile, n’ibisasu biremereye no mu bindi bice bitandukanye bya Ukraine. Byakomerekeje abantu batanu mu mujyi wa Kherson, mu majyepfo y’igihugu, nk’uko guverineri waho, Yaroslav Yanushevich, yabitangaje. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG