Uko wahagera

Ukraine Yagabye Ibitero mu Mujyi wa Donestk Wafashwe n'Uburusiya


Umujyi wa Donetsk
Umujyi wa Donetsk

Ingabo za Ukraine zagabye igitero kirimo ibisasu bikomeye mu gice cy’uburasirazuba bw’iki gihugu kigenzurwa n’Uburusiya, uyu munsi kuwa kane, mu gihe impande zombi zahakanye agahenge ka Noheli mu ntambara zimazemo amezi hafi icumi.

Alexei Kulemzin, Meya w’umujyi wa Donestk, ushyigikiwe n’Uburusiya, yavuze ko mu masaha ya mu gitondo roketi 40 zarashwe ku mujyi rwagati ahatuye abasivili.

Hagati aho, ingabo z’Uburusiya zakomeje kurasa hamwe n’ibitero by’indege mu gice cyose cy’uburasizuba ahabera urugamba. Zishe umuntu umwe, mu gihe babiri biciwe mu mujyi wa Kherson mu majyepfo y’igihugu, nk’uko abayobozi muri Ukraine babivuze.

Uburusiya na Ukraine ubu nta biganiro bagirana byo kurangiza intambara ikomeye nyuma y’iya kabiri y’isi yose. Ni intambara yogogoje uburasirazu bwa Ukraine n’amajyepfo kandi ntawe uva cyangwa ngo ajye mu rundi ruhande.

Ejo kuwa gatatu, umuvugizi w’Uburusiya, Dmitry Peskov yavuze ko agahenge ka Noheli, “katari kuri gahunda”.

Meya Kulemzin afata igitero cy’i Donetsk, nk’icyaha cy’intambara kandi yavuze ko ari cyo gikaze kigabwe kuri uyu mujyi kuva mu 2014, ubwo abitandukanyije bari bashyigikiwe n’Uburusiya, bawufataga bawambuye Ukraine. Yavuze ko imibare ya mbere yagereranyaga ko abantu batanu bakomeretse harimo n’umwana. Ntacyo Ukraine yahise ibivugaho ubwo yari ibisabwe.

Umujenerali mu ngabo za Ukraine muri raporo atanga buri munsi, yavuze ko Uburusiya bukomeje kwibanda ku mijyi yo mu burasirazuba ya Bakhmut na Avdiivka. Yongeyeho ko ingabo za Ukraine zasubije inyuma ibitero by’Uburusiya mu masaha 24 ashize. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG