Uko wahagera

Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine Arasura Amerika


Perezida wa Ukraine Zelensky yasuye ingabo z'igihugu ke ku rugamba ahitwa Bakhmut
Perezida wa Ukraine Zelensky yasuye ingabo z'igihugu ke ku rugamba ahitwa Bakhmut

Uruzinduko rwa Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine rugamije gushakisha izindi ntwaro, n'intwaro, nanone" nk'uko umujyanama we, Mykhailo Podolyak, yabibwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters.

Perezida Zelensky yageze i Washington uyu munsi kuwa Gatatu, ahita yakirwa Perezida Joe Biden, nyuma baganire n'abanyamakuru bari kumwe, kandi ageze ijambo kuri Congress yose y'Amerika iteranye. Ni rwo rugendo rwa mbere akoreye mu mahanga, nyuma y'iminsi hafi 300 Uburusiya bumaze bugabye igitero ku gihugu ke tariki ya 24 y'ukwa kabiri uyu mwaka.

Kuri Ukraine uru rugendo rugamije kandi kugaragariza amahanga ubucuti bwihariye Ukraine ifitanye na Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ubutegetsi bwa Perezida Biden bumaze guha Ukraine inkunga ya gisirikare ingana hafi n'amadolari miliyari 20. Nk'uko umwe mu bategetsi bo hejuru b'Amerika yabishimangiye kandi, Amerika yiteze guha Ukraine indi nkunga ingana na miliyari 20 z'amadolari.

Ku rundi ruhande, Uburusiya bwatangaje uyu musni kuwa Gatatu ko nta mahirwe y'ibiganiro by'amahoro bubona bizashoboka hagati yabwo na Ukraine. Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri telefoni, umuvugizi wa Perezidansi y'Uburusiya, Dmitri Pestov, yabuye ko niba ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi bikomeje guha intwaro Ukraine, bizatuma intambara ikara kurushaho. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG