Uko wahagera

Abakuru b'Ibihugu Bituranye n'Uburusiya Bagiriye Icyarimwe Gusura Ukraine


Abayobozi ba Polonye, Estoniya, Letoniya na Lituwaniya bazinduwe no gushyira mugenzi wabo wa Ukraine "ubutumwa bukomeye bwa politiki na gisilikare" nk'uko perezida wa Lituwaniya, Gitanas Nauseda, yabyanditse kuri Twitter, ashyiraho n'ifoto yabo bose bari kumwe bagiye kurira gari ya moshi imwe yabajyanye i Kiev.

Naho umuvugizi wa Perezida Alar Karis wa Estoniya yatangaje ko aba bakuru b'ibihugu baganiriye na Volodymyr Zelenskyy ku mfashanyo zo kugeza ku basivili, ku nkunga ya gisilikare, n'ubufatanye muri anketi ku byaha by'intambara.

Uretse kuba ibihugu bya Polonye, Estoniya, Letoniya na Lituwaniya bituranye n'Uburusiya, byose biri no mu muryango wa OTAN.

Abayobozi babyo bagiye muri Ukraine nyuma y'abandi banyuranye bo mu Burayi bayisura kuva Uburusiya buyiteye mu kwezi gushize. Barimo minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson, na shanseliye wa Otrishiya, Karl Nehammer. Minisitiri w'intebe w'Ubudage, Olaf Scholz, nawe ategerejwe i Kiev, agiye guha Ukraine intwaro ziremereye, nk'uko Oleksiï Arestovitch, umwe mu bajyanama ba Perezida Zelenskyy yabitangaje.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG