Uko wahagera

Myanmar Yangiye Intumwa Yihariye ya ONU Kwinjira mu Gihugu


Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU
Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, ababajwe n’uko Birimaniya yananiwe gufatanya n’abakozi b’umuryango mpuzamahanga. Ibi, umuvugizi yabibwiye Ijwi ry’Amerika, umunsi umwe nyuma y’uko intumwa yihariye ku burenganzira bwa muntu abujijwe kwinjira mu gihugu.

Umuvugizi, Farhan Haq yagize ati: “Ibi biratubabaje. Tunejejwe cyakora n’uko ibihugu byose bigize umuryango, byemera kureka abakusanya amakuru ku kiremwa muntu bakagera aho bagomba kuyakura mu buryo ONU yateganyije”. Yakomeje agira ati:“Turashaka ko bisobanuka neza ko, ari inshingano za guverinema, gufatana n’abarengera uburenganzira bwa muntu”.

Umuvugizi wa Minisitiri w’ingabo wa Birimaniya, generali majoro Tun Tun Nyi, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko komite igizwe n’abantu 5 y’iperereza yayoboye ipereza rigamije kumenya niba ingabo zishinzwe umutekano zaba zaragize uruhare mu bwicanyi bwibasiye abantu ikivunge. Ni ubwicanyi bwakozwe mu mudugudu wa Inndin, mu mujyi wa Maungdaw.

Cyakora yanze kugira icyo avuga k’ubyo amahanga anenga no ku ngabo zishinzwe umutekano muri leta ya Rakhine zatakarijwe icyizere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG