Uko wahagera

Myanmar Isaba ONU Kutivanga mu Bibazo Vyayo


Umwe mu miryango y'aba Rohingya urindiriye gutwarwa mw'ikambi.
Umwe mu miryango y'aba Rohingya urindiriye gutwarwa mw'ikambi.

Guverinoma ya Myanmar iravuga ko uburyo ikomeje kunengwa n’umuryango w’abibumbye bishobora kubangamira imishyikirano irimo n’igihugu cya Bangladeshi yo gucyura impunzi z’aba Rohingya zirenga 600,000.

Kuwa mbere w’iki cyumweru, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kasohoye itangazo ryamagana ubugizi bwa nabi no guhohotera aba Rohingya byakorewe muri leta ya Rakhine.

Leta ya Rakhine iherereye mu burengerazuba bw'igihugu cya Myanmar.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Aung San Suu Kyi uyobora Myanmar, rivuga ko umuryango w’abibumbye wirengangije ko icyo kibazo cyakemurwa hashingiwe ku mubano hagati ya Myanmar na Bangladesh.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ibiganiro bikomeje kandi ko bigenda neza.

Ibyo biganiro byasaga nk’ibijemo agatotsi ubwo umuvugizi wa Aung San Suu Kyi yambwiraga ikinyamakuru cya leta ko Bangladesh ikomeje kubangamira gutaha kw’impunzi kuko itarahabwa amafranga yemerewe yo kwita ku mpunzi.

Aba Rohingya biganjemo abayisilamu bakomeje kwibasirwa na banyamwinshi bo mu idini rya Buddha babita abanyamahanga bakomoka muri Bangladesh.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG