Uko wahagera

Emmanuel Macron Atsinze Amatora ya Perezida w'Ubufaransa


Emmanuel Macron, perezida mushya watowe w'u Bufaransa
Emmanuel Macron, perezida mushya watowe w'u Bufaransa

Emmanuel Macron amaze gutsinda amatora yo kuba Perezida w’u Bufaransa atsinze Marine Le Pen bari bahanganye ku majwi arenga 65 ku ijana. Imibare ya mbere igaragaza ko Macron yatsinze ku majwi 65.1 ku ijana.

Macron w’imyaka 39 uyobora ihuriro En Marche abaye umukuru w’igihugu wa mbere muto mu mateka ugiye gutegeka u Bufaransa.

Kuri iki cyumweru abafaransa bari biriwe mu gikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu hagati ya Emmanuel Macron na Marine Le Pen.

Mu kwiyamamaza abakandida Macron na Le Pen bagaragaje ko bafite ibitekerezo bitandukanye. Macron ashyigikiye ko igihugu kiguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi naho Le Pen akaba yari ashyigikiye ko buvanamo.

Abo bakandida ntibavugaga rumwe no ku bindi bibazo bikomereye igihugu birimo ubushomeri, ikibazo cy’abimukira, n’umutekano.

Ku munsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza ibiro bishinzwe kwamamaza Macron byatangaje ko umukandida wabo yagabweho ibitero by’ubujura bw’inyandiko bukoresheje ikoranabuhanga.

Ihuriro En Marche ryatangaje ko ryibwe inyandiko nyinshi zimwe zishyirwa ku mbuga zitandukanye zivanzwemo izindi nyandiko z’impimpano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG