Uko wahagera

Abafaransa Biriwe Mu Matora y'Umukuru w'Igihugu


Marine Le Pen na Emmanuel Macron
Marine Le Pen na Emmanuel Macron

Abafaransa biriwe mu gikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu hagati ya Emmanuel Macron na Marine Le Pen.

Ni amatora y’icyiciro cya kabili nyuma yuko abo bakandida aribo baje ku isonga mu matora y’icyiciro cya mbere mu kwezi gushize mu bakandida 11 bari bahanganye.

Amatora abaye mu gihe igihugu gikomeje kuba mu bihe bidasanzwe kubera ibibazo by’umutekano muke ushingiye ku bitero by’iterabwoba byagabwe mu mijyi itandukanye y’u Bufaransa.

Biteganyijjwe ko amatora arangira saa moya z’umugoroba zo mu Bufaransa. Nyuma haraza gutangazwa ugomba kuyobora u Bufaransa mu myaka itanu iri imbere

Abakandida Macron na Le Pen bafite ibitekerezo bitandukanye. Macron ashyigikiye ko igihugu kiguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi naho Le Pen akaba ashaka kubuvanamo.

Abo bakandida ntibavuga rumwe no ku bindi bibazo bikomereye igihugu birimo ubushomeri, ikibazo cy’abimukira, n’umutekano.

Ibipimo byasohotse mbere gato yuko amatora atangira bigaragaza ko Macron akomeje kuza ku isonga n’amajwi 63 ku ijana. Ibyo bipimo byahaye Le Pen amajwi 37 ku ijana.

Ku munsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza ibiro bishinzwe kwamamaza Macron byatangaje ko umukandida wabo yagabweho ibitero by’ubujura bw’inyandiko bukoresheje ikoranabuhanga. Ihuriro En Marche ryatangaje ko ryibwe inyandiko nyinshi zimwe zishyirwa ku mbuga zitandukanye zivanzwemo izindi nyandiko z’impimpano.

Perezida w’u Bufaransa ucyuye igihe, Francois Hollande, yatangaje ko badashobora kwihanganira abifuza kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati: “Twari dusanzwe tuzi ko ibi bintu bishobora kutubaho nk’uko byabaye n’ahandi. Tugihe gufata ibyemezo bikwiye.”

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, inzego z’umutekano zivuga ko ibitero nk’ibi byagabwe kuri kandida Hilary Clinton kandi ko Uburusiya ari bwo bubiri inyuma.

Naho Komisiyo y’igihugu y’amatora ya perezida w’Ubufaransa, Commission Nationale de Contrôle de la Campagne Présidentielle (CNCCEP), yasabye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa kwirinda gutangaza amabanga ya “En Marche!” yibwe.

Leta y’u Bufaransa yakajije umutekano ku biro by’amatora. Abasilikali barenga 50,000 boherejwe kurinda umutekano mu mijyi ikunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba nka Paris, Nice n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG