gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Mu Rwanda, abaturage bahoze bafite amasambu ahahoze hubatse inkambi ya Gihembe yarimo impunzi z’abanyekongo, barashaka ubutaka bwabo. Umutwe w’inyeshyamba witwa M23 urahakana ibitero bivugwa ko wagabye mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Teritwari ya Rutshuru, muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo. Naho ikigo IRAZ cy'ubushakashatsi mu by'ubuhinzi n'ubworozi gihuza ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika, kigiye gusubukura imirimo yacyo.
Iwanyu mu ntara
Abaministri b'ubuhinzi n'ubworozi mu Burundi no mu Rwanda batangaje ko bafitiye imigambi mishya ikigo IRAZ cy'ubushakashatsi mu by'ubuhinzi n'ubworozi gihuza ibyo bihugu byombi n'u Rwanda. Baravuga ko mu minsi yavuba bateganya kukivugurura no guteza imbere imiromo yacyo Mu Rwanda abaturage bahoze bafite amasambu ahahoze hubatse inkambi ya Gihembe yarimo impunzi z’Abanyekongo barasaba gusubirana uburenganzira ku butaka bwabo kubera ko iyo nkambi itakiriho. Akarere ka Gicumbi ko kavuga ko aba baturage bahawe ingurane ku butaka bwabo. Abakuru b'inteko zishinga amategeko mu bihugu by'Afurika bikoresha ururimi rw'Icyongereza bateraniye i Kigali mu Rwanda kuganira ku bubasha n'ubudahangarwa by'inteko bayoboye n'uko zakemura ibibazo bitandukanye birimo ibyatewe na Covid 19.
Murisanga
Bisaba iki kugira ngo umuntu ashobore kwandika cyangwa ayobore filime ikacyirwa neza ku rwego mpuzamahanga? Iki kibazo n’ibindi kuri sinema Eddie Rwema arabiganiraho muri Murisanga na Joel Karekezi umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda. Karekezi amaze gusohora filime eshatu zimaze guhabwa ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga. Muri zo harimo Mercy of The Jungle yahawe igihembo cya mbere muri sinema mu iserukiramuco rya sinema nyafurika FESPACO mu 2019 muri Burkina Faso. Iyi filime imaze kwerekanwa kandi mu ma serukiramuco mpuzamahanga atandukanye arimo n’irya Toronto muri Canada, rimwe muzikomeye ku isi. Iyi filime iri kandi muri filime zerekanywa mu ndege za sosiyete ya SN Brussels.
Amakuru y'Akarere
Mu Burundi, uyu munsi minisiteri yo gufatana mu nda yatangije iminsi 16 yahariwe kurwanya amabi akorerwa abakenyezi. Mu Burundi na none minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Gervais Ndirakobuca, ararega abakira imisoro ya leta i Bujumbura ko banyereje amafaranga arenga miliyoni 50 muri aya mezi abiri yonyine gusa ashize Mu Rwanda. Abanyeshuri bagera ku gihumbi bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bavuga ko bahawe amanota atari yo. Barasaba ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri kubarenganura.
Amakuru ku Mugoroba
Ingingo zigize amakuru yo ku mugoroba: Reta y'Uburundi iragabisha abatozakori bo ku murwa mukuru w'ubutunzi I Bujumbura bagirizwa kunyuruza amamiliyoni n'amamiliyoni. Muri Afurika y’Epfo hubutse ubundi bwoko bushasha bwa Virusi ya corona Bombe bikekwa ko yatezwe na al-shabab kw’ishure riri i Mogadisho ku murwa mukuru wa Somaliya yahitanye abababa 10