Radio

Ejo
Ejo ni ikiganiro cy'iminota 30 gitegurwa n'urubyiruko rwo mu Rwanda, kibanda ku bibazo binyuranye ruhura na byo. Ibyo birimo kwihangira imirimo, guteza imbere umuco wo kuganiro mu cyubahiro, no gushimangira ubumwe n'ubwiyunge mu karere k'ibiyaga bigari by'Afurika.
Amakuru mu Gitondo
Amakuru mu Gitondo (0330-0400 UTC): Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, uyu munsi arasoza uruzinduko rw'iminsi ibiri mu mujyi wa Pemba, umurwa mukuru w'intara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique. Hari harigaruriwe n'abajihadisiti. U Rwanda rwoherejeyo abasirikare n’abapolisi igihumbi gutera inkunga ingabo za Mozambique kuhabohoza. Perezida ejo yasuye izi ngabo abereye umugaba w'ikirenga. Muri iyi minsi, ibitero bya gerenade bimaze kuba byinshi mu Burundi. Icya nyuma, mu ijoro ryakeye ejo kuwa gatanu, cyahitanye iwe i Bujumbura umutegarugoli w'umusirikare mukuru wo mu ngabo z'igihugu, Colonel Aaron Ndayishimiye, n’umukozi we.
Amakuru y'Akarere
Amakuru y'Akarere (1600-1630 UTC): Colonel Theoneste Bagosora yitabye Imana. Byemejwe n'abo mu muryango we bari bamurwaje muri Mali aho yarangirizaga igihano yakatiwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangarije i Maputo muri Mozambique ko ingabo z'u Rwanda zizaguma muri Mozambique mu gace zoherejwemo zigafasha mu bikorwa byo kugasana zicunga umutekano w'abahatuye Perezida Evariste Ndayishimiye arategura inama rukokoma igamije gushishikariza Abarundi batuye mu mahanga gushora ubumenyi n'imitungo mu Burundi