Amerika na Koreya ya Ruguru mu Myiteguro y'Ibiganiro

Perezida wa Amerika Donald Trump na Kim Jong Un

Intumwa za Koreya ya Ruguru bahagurutse uyu munsi iwabo berekeza mu gihugu cya Suede aho bagiye kuganira n’intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ni abantu bane, barimo ubakuriye, Kim Myong Gil, umudipolomate wo mu rwego rwo hejuru.

Gil yabwiye abanyamakuru mbere yo guhindura indege i Beijing mu Bushinwa ko bagiye gutegura imishyikirano nyakuri hagati y’ibihugu byombi.

Ejobundi kuwa kabili, Koreya ya Ruguru n’Amerika batangaje ko iyi mishyikirano izantagira kuwa gatandatu ariko ntibasobanuye aho izabera.

Iyi mishyikirano ni ku ntwaro za kirimbuzi za Koreya ya Ruguru n’uburyo yahagarika kuzikora, maze nayo igakurirwaho ibihano biremereye Amerika yayifatiye. Ariko kugeza ubu, nyuma y’inama ebyili z’abakuru b’ibihugu byombi, ntacyo barageraho.