Uko wahagera

Urubanza rw'Abaregwa Gushaka Gucikisha Kizito Mihigo Rwasubitswe


Nyakwigendera Kizito Mihigo
Nyakwigendera Kizito Mihigo

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali mu Rwanda yasubitse urubanza rw’abagabo batatu baregwa muri dosiye yo gushaka gutorotsa umuhanzi Nyakwigendera Kizito Mihigo. Ubwanditsi bw’urukiko bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko abakozi b’urukiko bose bagomba kubanza kujya kwikingiza icyorezo COVID-19.

Isubikwa ry’uru rubanza Ijwi ry’Amerika ryarimenyeshejwe n’ubwanditsi bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tukihagera. Ubwanditsi bwatubwiye ko nta rubanza na rumwe ruburanishwa kuri uyu wa Kabiri kubera ko abakozi b’urukiko bose bagiye kwikingiza icyorezo COVID-19.

Abaregwa muri dosiye yarimo umuhanzi w’icyamamare nyakwigendera Kizito Mihigo kugeza ubu ni abagabo batatu. Ku isonga harimo Bwana Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo. Hari kandi Bwana Joel Ngayabahiga na mugenzi we Bwana Innocent Harerimana.

Baregwa ibyaha byo gutanga indonke cyangwa ruswa n’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwambutsa no kwambukira ahantu hatemewe.

Mu gihe uru rubanza rutaraburanishwa mu mizi yarwo, Ijwi ry’Amerika ryabonye amakuru ku byerekeye buri umwe n’uruhare akurikiranyweho muri uru rubanza. Uhereye kuri Jean Bosco Nkundimana aregwa ko kuva mu kwezi kwa Mbere 2020 Kizito Mihigo yamwinjije mu mugambi wo kumushakira amakuru yo kwambuka umupaka ajya mu gihugu cy’Uburundi. Uyu wari Umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo, ubushinjacyaha buvuga ko yabyemeye kuko yari yizeye ko bishoboka nk’umuntu uvuka i Nyaruguru hegereye Uburundi.

Avugwaho ko muri uko kwezi yatashye ubukwe iwabo I Nyaruguru abonana na Joel Ngayabahiga amusaba kubashakira amakuru y’uburyo bwo gutorotsa Kizito Mihigo. Mu kirego cyabwo Ubushinjacyaha buvuga ko Ngayabahiga ari mukuru wa Nkundimana kubw’amasano ya hafi bafitanye kuko ba nyina bavukana.

Nkundimana aregwa ko yavuye i Nyaruguru yizeza Kizito ko yamuboneye umuntu wo kuzamwambutsa ni ko gutangira imyiteguro bashaka imodoka. Amakuru twabonye avuga ko uwitwa Innocent Harerimana ari we Kizito Mihigo yabonye nk’umushoferi ubavana i Kanombe mu mujyi wa Kigali aberekeza ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi.

Harerimana bivugwa ko atari afite imodoka biba ngombwa kuyishaka abona iyo mu bwoko bwa Toyota RAV4 ifite pulaki RAB 981G. Uyu avugwaho ubucuti na Mihigo bukomoka ku mibanire bagiranye muri gereza ya Mageragere bari bafungiwemo. Ubushinjacyaha buvuga ko Kizito Mihigo yigishaga Harerima gucuranga.

Buvuga ko mbere y’uko Kizito Mihigo, Nkundimana na Harerimana bahaguruka mu mujyi wa Kigali, Ngayabahiga wagombaga kubambutsa yababwiye ko nta mafaranga yari afite yo kumugeza ho bagombaga guhurira. Nyakwigendera Kizito Mihigo ngo yahaye uwari umukozi we amafaranga ibihumbi 18000 ngo ayoherereze mukuru we Ngayabahiga mu buryo bwa MTN Mobile money bazahurire ku gasantire ka Ndago.

Kizito na bagenzi be babiri baregwa ko bageze muri Nyaruguru uwagombaga kubambutsa ababwira ko bitaba byiza kuko bwari bwije abagira inama yo kurara I Kibeho kuko urugendo rutari gukomeza iryo joro. Amakuru twabonye akomeza avuga ko ahagana saa kumi zo mu rukerera ku itariki ya 13/02/2020 Kizito Mihigo na bagenzi be berekeje ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi. Mu rugendo rwabo basatira umupaka uhuza ibihugu byombi, Ngayabahiga ngo yabasabye ko bagenda n’amaguru kuko bari basigaje urugendo rugufi. Umushoferi we ngo yahise ahindukiza imodoka asubira i Kigali.

Bageze hafi y’umupaka butangiye gucya Kizito Mihigo ngo yababwiye ko azwi n’abantu benshi atifuzaga ko bamubona. Mu kirego harimo ko we n’uwari umukozi we babanje kwihisha mu gashyamba naho Ngayabahiga abanza kureba niba nta kibazo bashobora kuhagirira abaturage bahita bamufata bamuhata ibibazo ku bo babonaga bihishe mu ishyamba.

Mu babafashe havugwamo umuyobozi w’isibo witwa James Baziyaremye. Bivugwa ko Kizito Mihigo na bagenzi be bashatse guha abo baturage ruswa ariko barayanga babashyikiriza inzego z’umutekano.

Kuva ubwo inkuru yahise ikwira hose uhereye ku mbuga nkoranyambaga ko Umuhanzi Kizito Mihigo yafatiwe i Ruheru agerageza gutoroka igihugu yerekeza mu Burundi. Kizito Mihigo ufatwa nk’izingiro ry’uru rubanza ku itariki ya 17/02 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko yapfuye yiyahuriye muri Kasho ya polsi aho yari afungiwe I Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni inkuru kugeza na magingo aya itaravugwaho rumwe. Ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko yiyahuye mu gihe abatavuga rumwe na bwo bo bemeza ko yapfuye ahotowe.

Kuri uyu wa Mbere imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku isi irimo Human Rights Watch na Amnesty International yandikiye umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza Common Wealth isaba ko hakorwa iperereza yita “Iryigenga “ ku cyahitanye umuhanzi Kizito Mihigo.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ntitwari twakamenye itariki uru rubanza rwimuriweho, twazayimenya tukazakurikirana urubanza mu mizi yarwo

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG