Uko wahagera

Umwaka Uraheze Abayoboke ba Trump Bateye Inama Nshingamateka


Bamwe mu bayoboke ba Donald Trump mu 2021
Bamwe mu bayoboke ba Donald Trump mu 2021

Kuri uyu wa kane abanyamerika bibutse umwaka ushize ingoro y’inteko nshingamategeko, Capitol, igabweho igitero n’abari bashyigikiye uwari Perezida Donald Trump bagerageza kuburizamo intsinzi ya Joe Biden.

Mu ijambo rye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yanenze uwo yasimbuye kwikunda no gushyira inyungu ze imbere y’iz’abanyamerika. Igitero cy’urugomo rw’abashyigikiye Bwana Trump cyahinduye isura y’inteko nshingamategeko y’Amerika ndetse gituma hirya no hino ku isi hatangira kwibazwa ku hazaza ha Demukarasi y’Amerika.

Ijambo rya Perezida Joe Biden kuri uyu wa kane yanenze Donald Trump n’abari bamushyigikiye bateje imvururu. Bwana Biden ari mu ngoro y’inteko nshingamategeko yagize ati: “ni ku nshuro ya mbere mu mateka yacu, umuperezida atatsinzwe amatora gusa, ahubwo yanagerageje kuburizamo ihererekanywa ry’ubutegetsi mu mahoro, ubwo abantu mu kivunge bavogeraga Capitol. Ariko ntibabigezeho.”

Azamuye ijwi hejuru, Perezida Joe Biden yongeye ati: “ariko njye nzaziba icyo cyuho.” Perezida Biden n’abagize inteko bo mu ishyaka rye ry’abademokarate umunsi bawutangiriye mu cyumba cy’amateka cya Statuary Hall-kimwe mu bigize Capitol abigaragambyaga binjiyemo ku ngufu mu mwaka ushize baburizamo ibarura ry’amajwi.

Bwana Biden yagerageje gutanga ikinyuranyo hagati y’ukuri kw’ibyabaye ndetse n’igisobanuro kitari cyo byagiye bihabwa, ibyo birimo ko no kugeza na n’ubu benshi mu bo mu ishyaka ry’abarepubulikani baranze kwemeza intsinzi ya Biden mu matora yo mu mwaka wa 2020.

Yagize ati:”Mwe nanjye ndetse n’isi yose twarabibonye n’amaso yacu. Ukuri kw’Imana ku byabaye ku itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021, ni uko bashatse kuburizamo itegeko nshinga.” Uyu agashinja uwo yasimbuye ubwikunde no gushyira inyungu ze imbere. “Tugomba gutandukanya ukuri n’ikinyoma; ukuri rero ni uku: uwari Perezida w’Amerika yacuze ndetse akwirakwiza ibinyoma byinshi ku matora yo mu 2020. Yabikoze uko kubera ko ashyira imbere ubutegetsi kuruta amahame. Kubera ko yita ku nyungu ze gusa, akazirutisha iz’igihugu n’iz’abanyamerika.”

Byinshi mu bikorwa byo kwibuka by’uyu munsi biteganijwe kwitabirwa ahanini n’abo mu ishyaka ry’Abademokarate, haba imbonankubone cyangwa se mu buryo bw’ikoranabuhanga. Gusa hafi ya bose, abagize inteko nshingamategeko bo ku ruhande rw’abarepubulikani ntibari bubyitabire.

Aya macakubiri mu kwibuka kikaba ikindi kintu gikomeye cyibutsa imanga yari isanzwe hagati y’izi mpande zombi, yaje kurushaho kwiyongera kuva igihe amagana y’abashyigikiye Trump basunikanaga n’igipolisi, bakoresha amaboko n’ibiti by’amabendera bashaka guca mu madirishya y’inteko nshingamategeko-Capitol ngo baburizemo insinzi ya Biden.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG