Uko wahagera

Umutekano Wakajijwe kuri Capitol i Washington DC


Polisi irimo kugenzura niba nta bisasu bihishe mu mudoka ya kamyoneti ihagaze hafi y'ingoro inteko ishinga amategeko y'Amerika ikoreramo.
Polisi irimo kugenzura niba nta bisasu bihishe mu mudoka ya kamyoneti ihagaze hafi y'ingoro inteko ishinga amategeko y'Amerika ikoreramo.

Inzego za polisi zishinzwe kurinda umutekano w’ingoro y’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika zikomeje gukora iperereza ku modoka iparitse hafi yayo bikekwa ko ishobora kuba irimo igisasu.

Iyo modoka yari iparitse hanze y’isomero ry’inteko ishinga amategeko. Abakozi bakorera hafi aho bose bahise bimurirwa mu zindi nyubakwa mu rwego rwo kubarindira umutekano. Ibi byemejwe n’abapolisi babiri bavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press.

Polisi ikomeza ivuga ko yahamagawe ubwo hari abantu bari babonye imodoka iparitse ahantu ubusanzwe hadaparika imodoka zisanzwe. Iryo somero iparitse hafi rinaturiye ibiro by’urukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ibi bibaye mu gihe benshi mu bakozi n’abagize inteko ishinga mategeko bari mu biruhuko.

Kugera tubagezaho iyi nkuru, polisi yari itaratangaza neza ubwoko bw’igisasu gishobora kuba kiri muri iyo modoka ya kamyoneti, ndetse n’umwirondoro w’uyitwaye.

Twibutse ko umutekano ku ngoro y’inteko ishinga amategeko wakajijwe kuva ubwo abayoboke b’uwahoze ayobora Amerika, Donald Trump, bayigabyeho igitero kuri yo mu kwezi kwa mbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG