Uko wahagera

Umuryango w'Abibumbye Wiyemeje Gufasha Afuganistani


Akanama k'umutekano k'umuryango w'abibumbye katoye umwanzuro wo gufasha gushyigikira no guha inkunga igihugu cya Afuganisitani.

Ni umwanzuro wateguwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika ugamije kugoboka Afuganisitani muri ibi bihe iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu.

Uzafasha ibihugu gutanga inkunga dore ko byari bigoye kubera ko Abatalibani barafatiwe ibihano byatumaga bigorana guha igihugu kiyobowe nabo inkunga.

Hari abasanga iyi ari intambwe ya mbere itewe n’umuryango w’abibumbye ku bijyanye na Afuganisitani, iyobowe n’abatalibani. Ubutegetsi bwabo ntiburemerwa n’umuryango mpuzamahanga.

Uyu mwanzuro uteganya ko hakorwa igenzura ku nkunga y’ubutabazi izahabwa Afuganisitani naho zerekeza buri mezi abiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG