Uko wahagera

Ukraine Yarashe i Moscou Ikoresheje Indege za Drone


Indege z’intambara za Ukraine zitagira abapilote zarashe i Moscow umurwa mukuru w’Uburusiya kuri uyu wa kabiri. Ni inshuro ya mbere Ukraine igabye igitero nk’iki ku butaka bw’Uburusiya n’ubwo bwigeze kuyishinja kugaba ibitero ku butaka bwabwo.

Umwe mu banyapolitike b’Uburusiya yavuze ko iki gitero ari icya mbere cyo kuri uru rwego kibaye kuri iki gihugu kuva intambara y’isi ya kabiri yarangira. Ukraine yagabye iki gitero mu gihe Uburusiya bwari bumaze kurasa i Kyiv mu murwa mukuru wayo ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’amasaha 24.

Iki gitero cyibasiye ibice bituwe n’abaherwe harimo uburengerazuba bw’umujyi wa Moscow aho Perezida Vladimir Putin n’ibindi bikomerezwa. Nyuma gato Perezida Putin yakiriye raporo kuri icyo gitero nkuko bitangazwa n’umuvugizi wa Prezidansi y’Uburusiya.

Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko bwarashe cyangwa bukayobya indege umunani zitagira abapilote zari mu zagabye icyo gitero. Ariko umuyoboro wa Telegramu ufitanye imikoranire n’inzego z’umutekano, watangaje ko icyo gitero cyagabwe ku Burusiya cyarimo indege zigera kuri 25.

Umukuru w’umujyi wa Moscow yavuze ko abantu babiri bakomerekeye muri icyo gitero.

Mykhailo Podolyak ukora muri prezidansi ya Ukraine yavuze ko Ukraine nta ruhare yagize muri icyo gitero cyagabwe i Moscow ariko avuga ko “banejejwe no kwirebera aho bishya bishyira” no gukeka ibizakurikiraho.

Mu ntangirio z’uku kwezi indege ebyiri zitagira abapilote zaturikiye hejuru ya Prezidansi y’Uburusiya. Bwavuze ko icyo gitero cyagabwe na Ukraine kigamije guhitana perezida Putin.

Uburusiya bwo muri uku kwezi gusa bumaze kugaba ibitero kuri Ukraine inshuro 17 zose akenshi bikozwe mu ijoro. Ukraine ivuga ko ibisasu yahawe n’Amerika bikingira za missile bikora neza ijana ku ijana ku buryo igihe cyose bitumwe mu kirere bibasha gushwanyuza misile z’Uburusiya byoherejweho. Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG