Uko wahagera

Ukraine Yagabye Ibitero by’Indege za Drone ku Miyoboro ya Peterori mu Burusiya


Ukraine yagabye ibitero by’indege zitagira abapilote ku miyoboro ya peterori mu majyaruguru y’Uburusiya. Mu byangijwe harimo imiyoboro iri kuri sitasiyo yajyanaga peterori mu gice cy’uburengerazuba bw’igihugu cya Seribiya.

Aya makuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burusiya uyu munsi kuwa gatandatu. Umugambi wa Ukraine wo kugaba ibitero mu Burusiya ikoresheje utudege tubiri tutagira abapilote watangiye gutekerezwaho muri ibi byumweru bike bishize.

Ikinyamakuru cyandikirwa hano muri Amerika “The New York Times” cyatangaje ko mu iperereza ryakozwe n’inzego z’ubutasi z’Amerika mu ntangiriro z’uku kwezi zemeza ko Ukraine iri inyuma y’ibi bitero. Ku ruhande rwa Ukraine ariko yo, ntabwo irerura ku mugaragaro ngo yigambe ko ariyo yagabye ibi bitero. Ministiri w’ingabo muri iki gihugu ntabwo yigeze asubiza ubutumwa bwamusabaga kugira icyo abivugaho uyu munsi kuwa gatandatu.

Ikinyamakuru cya Kommersant cyandikirwa mu Burusiya cyatangaje ko umuyoboro wagabweho ibitero uri kuri sitation ya Druzhba ari wo munini cyane ku isi. Iyi sitatiyo yagabweho ibitero yari ifite ubushobozi bwo kuvoma utugunguru miliyoni ebyeri ku munsi. Gusa, peterori yavomwagayo yari yaragabanutse kubera iyoherezwaga mu bihugu by’Uburayi nayo yagabanutse bitewe n’ibihano Uburusiya bwafatiwe nyuma yo kugaba intambara kuri Ukraine.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru Reuters byavuze ko nta muntu waguye muri ibi bitero ariko ko hari umuntu ukora akazi k’ubwubatsi wapfiriye mu kindi gitero kiri hafi y’umupaka wa Ukraine mu gace ka Kursk. Reuters yongeyeho ariko ko itarashobora kugenzura neza aya makuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG