Uko wahagera

Uburusiya Bwarashe i Kyiv Bukoresheje za Misile n'Ibisasu Biraswa n'Indege


Inzu yatwitswe n'ibisasu birashishijwe indege i Kyiv mu Murwa mukuru wa Ukraine
Inzu yatwitswe n'ibisasu birashishijwe indege i Kyiv mu Murwa mukuru wa Ukraine

Indege z’igisirikare cy’Uburusiya zongeye gusuka urusasu i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nyuma gato y’ikindi gitero cy’indege zitagira abapilote n’ibisasu byo mu bwoko bwa misile Uburusiya bwarashe hirya no hino mu gihugu.

Umwe mu babibonye yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko bamwe mu baturage bari babanje gusuzugura igitero cyabanje aho bariraga mu mazu afungurirwamo nyuma baza kubona bikomeye. Bahise bakizwa n’amaguru bashakisha aho bihisha babonye ikirere cyuzuye umwotsi uturuka ku bisasu.

Umuyobozi w’umujyi wa Kyiv,Vitali Klitschko yavuze ko uturere two mu mujyi rwagati ari two twibasiwe n’ibyo bisasu asaba abaturage kuguma aho bihishe mu gihe inzego zishinzwe ubutabazi zijya gufasha abahutajwe n’ibyo bisasu.

Yuriy Ihnat, umuvugizi w’ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere yavuze ko ibi bitero byakoreshejwe ibisasu bya misile bikekwa ko ari iby’itwa Iskanders, n’ibindi byo mu bwoko bwa S-300 na S-400. Yavuze ko aza gutanga amakuru yabyo ku buryo burambuye handi hato.

Nta makuru y’ibyangiritse ku buryo bukomeye yahise ashyirwa ahagaragara (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG