Mu Rwanda, ubushinjacyaha buravuga ko buzajuririra icyemezo cyafashwe kuri uyu wa mbere cyo guhanisha Paul Rusesabagina igihano cy’imyaka 25. Ubushinjacyaha bwari bwarasabye ko afungwa burundu.
Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda rwamuhamije ibyaha birimo n’iterabwoba.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru mu Rwanda, Faustin Nkusi, yaganiriye n’Ijwi ry’Amerika. Kurikira ikiganiro yagiranye na Venuste Nshimiyima.
Facebook Forum