Uko wahagera

Rwanda: Urubanza rw'Abayoboraga Impunzi z'Abanyekongo i Kiziba


Abakongomani baregwa guhamagarira kwangisha leta y'u Rwanda abanyamahanga.
Abakongomani baregwa guhamagarira kwangisha leta y'u Rwanda abanyamahanga.

Mu Rwanda urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi kuri uyu wa Kane rwasubukuye urubanza ubutabera bw'u Rwanda bukurikiranyemo abari abayobozi b'impunzi mu nkambi ya Kiziba iri ku Kibuye/ Karongi mu burengerazuba bw'u Rwanda.

Burabarega ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ibyaha barabihakana bakavuga ko byagombye kuregwa.

Abagabo bane mu baregwa bose bagejejwe mu rukiko babohesheje amapingu bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa kandi barinzwe n’abacungagereza. Barangajwe imbere na Bwana Maombi Louis Mbangutse wayoboraga inkambi ya Kiziba y’impunzi z’abanyekongo. Mme Clemence Mukeshimana wari umwungirije we yagaragaye mu rukiko yambaye bisanzwe kuko aburana adafunzwe nyuma yo kumurekura by’agateganyo.

Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye kandi bigaragara ko benshi mu bumvaga urubanza ari impunzi z’abanyekongo. Abaregwa bose uko ari batanu bari abayobozi b’inkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi. Bararegwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, zikoresha inama zitemewe n’amategeko no gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Bwana Maombi ni we wabimburiye abandi mu kwiregura. Ku cyaha cyo gukwiza impuha zangisha leta mu bihugu by’amahanga gishingira ku biganiro bagiye bagirana n’itangazamakuru ndetse n’abandi bantu batandukanye. Yasobanuye ko bamubazaga ku mateka y’inkambi ya Kiziba ndetse n’ubuzima bw’impunzi kandi ko kubivugaho bitari icyaha cyane ko ngo yari umuyobozi wabo. Maombi avuga ko ibi byaha nk’impunzi batakwiye kubiregwa.

Yagize ati “ Biratangaje kandi biteye n’agahinda cyane kubona impunzi nkatwe ba ntahonikora dukurikiranyweho ibyaha byarezwemo uwari Perezida w’iki gihugu Pasiteri Bizimungu na Diane Rwigara wigeze gushaka gutegeka iki gihugu. Umuntu ubona isabuni imwe mu kwezi , atunzwe n’amafaranga 90 ku munsi ukurikije abo turi bo ntaho twagombye kuba duhurira na byo”.

Yavuze ko ibiganiro byagaragajwe mu rukiko yagiye agirana n’abantu batandukanye byafatiriwe mu buryo butemewe n’amategeko kandi bigaragazwa byarateshejwe umwimerere.

Yavuze ko ntaho ubushinjacyaha bugaragaza igihugu yaba yaragiranye na cyo umubano wihariye.

Yavuze ko ubwo yagaragazaga ikibazo cy’imibereho kubera amafunguro adahagije babonaga bishyira ubuzima bwabo mu kaga kuruta intambara y’amasasu bahunze muri Kongo. Aha ni ho Maombi yemera ko yavuze ko aho kwicwa n’inzara yakwicwa n’isasu. Kuri we nta Kajoliti y’inzara. Uyu wabaye n’uwiharira umunsi wose w’iburanisha yabwiye urukiko ko ibirego ubushinjacyaha bumurega bushaka kubihindura politiki kandi ko yahawe ubuhunzi nk’umuntu wari uhunze amasasu muri Kongo atatse ubuhungiro nk’umunyapolitiki.

Ku cyo guteza imidugararo muri rubanda abinyujije gukangurira impunzi kwigaragambya, aha Maombi yagize ati “Impunzi ntitwakoze imyigaragambyo ahubwo twari dutashye iwacu muri Kongo”. Ati “ mu nkambi harimo ababyeyi bakuze basobanukiwe igihugu cyabo kundusha cyane ko njye navuyeyo ndi umwana sinari kubashishikariza imyigaragambyo.”

Ku nama aregwa ko yakoreshaga zitemewe agamije guhamagarira impunzi kwigumura, avuga ko ubushinjacyaha na bwo bwemera ko yari umuyobozi wazo. Yavuze ko igihe cyose yabaga afite icyo kuzibwira yabikoraga kuko byari mu nshingano ze kandi asanga bidahabanye n’amategeko. Ibyaha byose akavuga ko asanga nta shingiro bifite.

Me Gilbert Ndayambaje na mugenzi we Me Alice Umulisa bamwunganira mu mategeko babwiye urukiko ko hagombye kubanza kurebwa ku kibazo cy’imibereho y’impunzi cyari mu nkambi ya Kiziba gishingiye ku biribwa bike, kutagira ibyangombwa by’ubuhunzi no kutavurwa uko bikwiye.

Bakibaza icyo uregwa yari kuba agamije ku kwamamaza impuha zangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga. Basobanura ko uretse kuba u Rwanda rubacumbikiye nta kindi rubagomba ari na yo mpamvu akababaro kabo bakagaragarije ku ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR.

Bavuze ko ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda Maombi atakibajijweho haba mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha bityo ko atagombye no kukiregwa.

Bavuze ko kuba Maombi yaravuze ko hari impunzi zihabwa ibyangombwa by’u Rwanda zigashyirwa mu gisirikare bitari ibihuha kuko ngo hari n’abaregwa mu rindi tsinda bagaragaje amakarita ko bigeze kubaho abasirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Na bo bavuze ko ibyo Maombi akurikiranyweho ari ibyaha bidakorwa n’umuturage usanzwe, bikorwa n’abanyapolitiki mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi mu gihe uregwa ari impunzi y’umunyekongo udafite aho ahuriye n’u Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu kumurega nta tegeko na rimwe butubahirije. Buvuga ko no mu ibazwa rye hari ibyaha yiyemereye kandi ko ukwiyemerera ibyaha k’uregwa kumutsindisha. Bwibutsa ko uko kwiyemerera ibyaha bihabwa agaciro n’umucamanza uburanisha urubanza mu mizi. Bwavuze ko uyu wari uyoboye impunzi yakoreshaga inama zo kwigaragambya kandi akabwira impunzi ko uzazitambika zizamwivuna. Ni imvugo yazamuye amarangamutima ku mpunzi maze zijujurira icyarimwe mu rukiko.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba haba umuntu umwe wakwihesha ibyangombwa by’u Rwanda ari impunzi bikamuha gukorera inzego z’u Rwanda bitavuze ko ari yo gahunda ya leta. Yavuze ko gusohoka mu nkambi kw’impunzi zikajya ahandi zitagombye kujya zari zabibujijwe ari igikorwa cy’imyigaragambyo.

Umushinjacyaha ati “ Ngo bari batashye? Bari batashye bajya he? Impunzi hafi ya zose mu rukiko ziti “ Muri Kongo. Umushinjacyaha ati “ Muri Kongo se ni kuri HCR?.

Uwari Visi Perezida w’inkambi ya Kiziba ku Kibuye, Mme Clemence Mukeshimana, yabanje gushimira ubutabera kuba bwaramurekuye by’agateganyo akajya kwita ku ruhinja rwe.

Na we umurongo w’imyiregurire ye ni umwe n’uwa Maombi bafatanyaga mu myanya y’ubuyobozi. Avuga ko iyo impunzi zitaraswa ngo zipfe batari butange amakuru ku mfu zabo. Yavuze ko uretse no kumurega kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga nta n’ubushobozi yagira bwo kwangisha abaturage b’umudugudu n’uwundi.

Yasabye urukiko kuzasuzuma ibibazo avuga ko byatejwe n’inzego z’ibanze mu nkambi ya Kiziba bigatuma impunzi zifata umwanzuro wo gutaha mu gihe mu zindi nkambi z’impunzi zituje. Uretse iri tsinda ry’abari abayobozi b’inkambi y’impunzi z’abanyekongo ya Kiziba ku Kibuye, hari n’izindi mpunzi zisanzwe zamaze gukatirwa ibihano.

Igifatwa nk’intandaro ni imyigaragambyo y’impunzi z’abanyekongo zari mu nkambi ya Kiziba yaberaga ku biro bya HCR i Karongi binubiraga igabanuka ry’ibiribwa bagenerwa nk’impunzi. Ni imyigaragambyo yatwaye ubuzima bw’impunzi zigera kuri 11. Icyo gihe basabaga ko byakongerwa bitaba ibyo bakajyanwa mu kindi gihugu cya gatatu cyangwa se bagahabwa uburenganzira bwo gusubira iwabo mu burasirazuba bwa RDC.

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku itariki 07/11/2019.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG