Impunzi z'Abanyekongo zisanzwe zicumbikiwe mu nkambi y'ahitwa Kiziba zimaze iminsi itatu zikambitse ku biro bya HCR ishami rya Karongi. Kuri uyu wa kane zatangarije itangazamakuru ko zigiye kuhapfira.
Izi mpunzi ziratabaza zisaba Leta y'u Rwanda kuziha uburenganzira bwo guhaha, kugemurirwa no kwivuza. Igipolisi cy'u Rwanda ntawe cyemerera kuzishyira ibyo kurya cyangwa imiti.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Claude Ganza Munyamagana ni we ukurikirana iki kibazo aratubwira uko byari byifashe.
Facebook Forum