Uko wahagera

Perezida Omar al-Bashir wa Sudani Yegujwe


Uwahoze ari Prezida wa Sudani Omar al-Bashir
Uwahoze ari Prezida wa Sudani Omar al-Bashir

Inkuru yabaye kimomo: perezida wa Sudani Omar al-Bashir yavuye ku butegetsi. Ibigo ntaramakuru bitandukanye, birimo AP yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Reuters yo mu Bwongereza, na AFP yo mu Bufaransa, biravuga ko yeguye.

Ariko kandi biremeza ko kwegura kwe bisa ahubwo na "Coup d’Etat" kuko ibigo ntaramakuru bitandukanye byemeza ko igisilikali cyafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Khartoum (ubu gifunze), ingoro y’icyicaro gikuru cy’ishyaka rya Bashir, n’ingoro y’umukuru w’igihugu.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bamaze amezi ane mu myigaragambyo muri Sudani basaba ko Bashir avaho. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko inzego z’umutekano zishe abantu barenga 50 muri iyi myigaragambyo. Naho leta ya Sudani yo ivuga ko abayiguyemo ari 22.

Marechal Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze coup d’Etat mu 1989. Afite imyaka 75 y’amavuko. Ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI mu magambo ahinye y’Igifaransa. Rumurega ibyaha bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo mu ntara ya Darfur.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG