Uko wahagera

Abanyeshuri Barasaba Perezida wa Sudani Bashir Kwegura


Abigaragambya barahunga imyuka ihuma amaso baterwa na polisi
Abigaragambya barahunga imyuka ihuma amaso baterwa na polisi

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) aravuga ko amatsinda y’abigaragambya muri Sudani yateraniye i Khartoum mu murwa mukuru w’icyo gihugu kuri uyu wa mbere. Aramagana ubutegetsi bwa Perezida Omar al-Bashir, amusaba kwegura.

Ababyiboneye baravuga ko abari mu myigaragambyo bagendaga batera hejuru bagira bati “Ukwishyira ukizana’ Amahoro, Ubutabera”.

Gahunda yo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Bashir igiye kwinjira mu kwezi kwa kane. Ku ya 19 z’ukwa 12, 2018, havutse imyigaragambyo muri Sudani itewe n’izamuka ry’igiciro cy’umugati. Kuva icyo gihe, abitabira iyo myigaragambyo bagiye biyongera basaba Perezida Bashir kwegura ku butegetsi amazeho imyaka 30.

Hashize igihe abaturage bo muri iki gihugu bafite umujinya baterwa n’ibibazo by’ubukungu. Barashinja ubutegetsi bwa Perezida Bashir imicungire mibi yabwo.

Imyigaragambyo nk’iyo kandi yongeye kugaragara mu gace ka Bahari no mu karere ka Riyadh. Abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo batatanije abigaragambya babarasa umwuka uryana mu maso ariko ababibonye bavuga ko bitakomye mu nkokora abanyeshuri i Khartoum mu murwa mukuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG