Uko wahagera

ONU Igiye Gusuzuma Byihutirwa Ikibazo cy'Intambara Ibera muri Etiyopiya


Umuhungu wicaye ku modoka y'intambara yangirikiye mu rugamba rw'abasirikare ba Etiyopiya n'ab'intara ya Tigreya
Umuhungu wicaye ku modoka y'intambara yangirikiye mu rugamba rw'abasirikare ba Etiyopiya n'ab'intara ya Tigreya

Inama y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa gatanu izaterana mu buryo budasanzwe gusuzuma ikibazo "gikomeye" cy'intambara ibera muri Etiyopiya. Itangazo ryasohowe n'Umuryango w'Abibumbye ejo ku wa mbere rivuga ko ibyo byasabwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi bishyigikirwa n'ibindi bihugu.

Iryo tangazo rivuga ko icya gatatu cy'ibihugu 47 bigize Umuryango w'Abibumbye harimo na Leta zunze ubumwe z'Amerika n'indorerezi bose bashyigikiye ubwo busabe.

Umushinga w'imyanzuro iteganijwe kugezwa kuri iyo nama uramagana amabi yakozwe n'impande zose ziri mu ntambara ibera mu ntara ya Tigreya iri mu majyaruguru ya Etiyopiya.

Mu kwezi gushize, umuyobozi mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w'Abibumbye, Michelle Bachelet, yavuze ko ibibera muri ako gace bishobora gufatwa nk'ibyaha by'intambara.

Imyanzuro iteganijwe iramutse yemejwe, hashyirwaho akanama k'impuguke za ONU mu byerekeye uburenganzira bwa muntu koherezwa muri Etiyopiya gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri ciyo kibazo kakazagaragaza ibyo kagezeho mu gihe cy'umwaka umwe.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG