Uko wahagera

Amerika Irasaba Abashyamiranye muri Etiyopiya Kugirana Ibiganiro


Ministri w'Intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed ayoboye ingabo za leta ku rugamba
Ministri w'Intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed ayoboye ingabo za leta ku rugamba

Umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika, Ned Price, yatangaje ko Anthony Blinken uyobora iyo ministeri ahangayikishijwe n'intera intambara yo muri Etiyopiya imaze kugeraho kandi asaba ko habaho ibiganiro vuba bigamije gukemura icyo kibazo.

Ibyo yabitangaje hashize akanya Ministri w'Intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed agaragaye ku rugamba ayoboye mo ingabo z'icyo gihugu mu ntambara zirwana n'izintara ya Tigreya.

Itangazo ribishyira ahagaragara ryasohotse nyuma y'ikiganiro Anthony Blinken yagiranye na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kuri telefoni.

Ejo ku wa gatanu, televiziyo Fana ibogamiye kuri leta muri Etiyopiya, yatangaje ko Ministri w'Intebe Abiy Ahmed ari mu karere ka Afar ku rugamba ahanganyemo n'ingabo z'intara ya Tigreya zigometse ku butegetsi muri Etiyopiya. Abiy ubwe na we yabisohoye ku urubga rwe rwa Twitter.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG