Uko wahagera

OMS Ivuga ko Umubare w’Abanduye Ebola muri Congo Wazamutse


Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS ivuga ko umubare w’abanduye Ebola muri Congo wazamutse kandi hari impungenge ko imihango yo gushyingura yatuma abantu barushaho kwandura iyo ndwara.

Umubare w’abamaze kwandura indwara ya Ebola muri Repuburika ya demokarasi ya Congo umaze kugera kuri 60, aho imihango yo gushyingura iteye ihangayikishije ishami rya ONU ryita ku buzima OMS. Ivuga ko iyo mihango ishobora gufasha iyo ndwara gukwirakwira.

Inzobere mu bikorwa by’ubutabazi wa OMS, Mike Ryan, yavuze ko abandi bantu batatu banduye Ebola babonetse mu mpera z’icyumweru. Ibyo byatumye abari bamaze kwemezwaho iyo ndwara bagera kuri 56. Anavuga ko abandi bane bashobora kuba nabo baranduye muri iki cyorezo cyatangajwe mu cyumweru gishize mu ntara ya Equateur muri Congo.

Ryan yagize ati: “Iyi ndwara irahari, ntabwo irimo kubuzwa gukwirakwira”. Yabivugiye ku cyicaro gikuru cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima i Geneve, hifashishijwe ikorana buhanga mu buryo bwa video conference, yumvikanisha ko imihango yo gushyingura iteye impungenge.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG