Uko wahagera

Ebola Yaba Iri Hafi Gucika Muri Kongo


Semida Masika, umurwayi wa nyuma uheretse gusezererwa kwa muganga akize ebola
Semida Masika, umurwayi wa nyuma uheretse gusezererwa kwa muganga akize ebola

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS riraburira abatuye isi gukomeza kwitwararika no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda indwara ya Ebola nubwo iki cyorezo cyagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kiri bugufi kurangira.

Umurwayi wa Ebola wanyuma yasezerewe ku wa Kabiri w’iki cyumweru avuye mu bitaro bya Beni.

Niba iminsi 42 ishize nta wundi muntu uragaragarwaho n’iyi ndwara, taliki ya 12 z’ukwa kane OMS izatangaza ku mugaragaro ko Ebola Irangiye.

Gusa umuyobozi mukuru wungirije wa OMS aravuga ko igihe cyo kwishimira intsinzi kitaragera. Aravuga ko bishoboka ko yakongera kugira aho igaragara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG