Uko wahagera

Myanmar: Kuva Avanywe ku Butegetsi Suu Kyi Yabonetse ku Mugaragaro


Muri Myanmar, umukuru w'igihugu, Aung San Suu Kyi, wahiritswe ku butegetsi na guverinoma ye n'abasilikali ku italiki ya mbere y'ukwa kabili gushize, yongeye kugaragara.

Aung San Suu Kyi yitabye urukiko rwakoreshaga ubuhanga bw'amashusho ya videwo. Ni ubwa mbere na mbere agaragaye nyuma ya kudeta. Afungiwe iwe mu rugo ku icumbi rye ry'akazi.

Aung San Suu Kyi, w'imyaka 75 y'amavuko, aregwa ibyaha bitatu: gushishikariza rubanda kwigomeka ku mugaragaro ku butegetsi, kwica amategeko agenga ibihe by'ibiza kubera gukoresha amakoranira anyuranyije n'ingamba zo kwirinda Covid-19, no kwica amategeko agenga kohereza no gutumira ibicuruzwa mu mahanga. Mu isaka bakoze iwe mu rugo, abagenzacyaha bavuga ko bahatahuye amaradiyo y'itumanaho atandatu atari yarandikishije mu mategeko kandi yari yatumije mu mahanga atabisabiye uruhushya.

Biramutse bimuhamye, ntiyazabasha kongera kwiyamamaza mu matora ataha. Abasirikari bavuze ko bazayakoresha nyuma y'umwaka. Hagati aho, uyu munsi na none abaturage bahangaye ingufu za gisirikari basubira mu myigagarambyo ari ibihumbi n'ibihumbi, cyane cyane i Yangon, umujyi wa mbere mu bunini. Abasirikari babarashemo ibyuka biryana mu maso.

Ejo ariko bwo babarashe n'amasasu y'intambara. Abaturage 18 barapfuye, abandi 30 barakomereka, nk'uko Umuryango w'Abibumbye wabitangaje. Imyigaragambyo iba, idacogora, buri munsi mu gihugu cyose cya Myanmar, cyera yitwaga Birimaniya, kuva kudeta ibaye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG