Uko wahagera

Minisitiri w’Imali muri Alijeriya Yahaswe Ibibazo ku Bijyanye na Ruswa


Mohamed Loukal ni uwo yicaye ibubamfu. Aho yari mu nama y'ikigega c'isi yose, FMI, i washington DC mu 2016
Mohamed Loukal ni uwo yicaye ibubamfu. Aho yari mu nama y'ikigega c'isi yose, FMI, i washington DC mu 2016

Minisitiri w’Imali w’Alijeriya Mohamed Loukal, yahaswe ibibazo kuri uyu wa mbere ku byerekeye ruswa. Byakozwe mu buryo bwaguye bwo guhiga abavugwaho ruswa nyuma y’aho Abdelaziz Buteflika aviriye ku butegetsi. Byatangajwe na televisiyo ya Leta.

Mohamed Loukal wabaye guverineri wa banki nkuru y’igihugu, niwe mutegetsi wa mbere muri guverinema witabye abashinjacyaha, kuva habaye imyigaragambyo yahuje imbaga mu kwezi kwa kabiri, irwanya ubuyobozi bwa Bouteflika bw’imyaka ibarirwa muri 20.

Uwahoze ari umukuru wa polise Abdelghani Hamel, nawe ku giti cye yahaswe ibibazo n’umushinjacyaha ku bibazo bya ruswa. Nabyo byavuzwe n’itangazamakuru rya Leta.

Kuva Bouteflika atanze ubugetsi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kane, biturutse ku burakari bwiyongeraga mu mayira, abategetsi bo ku ngoma nyinshyi n’abanyemari bari bamuri hafi, bakuwe ku mirimo, batawe muri yombi cyangwa bahaswe ibibazo ku bijyanye na ruswa.

Loukal yashyizwe mu mwanya wa minisitiri w’intebe mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, ubwo Bouteflika yari yugarijwe n’igitutu gikomeye cy’imbaga yigaragambyaga isaba impinduka, ashyiraho minisitiri w’intebe mushya.

Yabonetse asohoka mu rukiko mu murwa mukuru Alger, ajyanwa mu modoka y’umukara ntacyo atangaje.

Bimwe mu byo abantu babarirwa muri mirongo bari bateraniye hanze y’urukiko basakuza bavuga harimwo ibigira biti:“Abajura basahuye igihugu”.

Mu cyumweru gishize, Loukal n’uwahoze ari minisitiri w’intebe Ahmed Ouyahia, basabwe kwitaba urukiko kugira ngo bahatwe ibibazo, ariko ntibyamenyekanye niba bazumvwa n’urukiko nk’abakekwa cyangwa abatangabuhamya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG