Uko wahagera

Intambamyi zo Kuvana Ubwongereza muri EU Zikomeje Kwiyongera


Inama nshingamateka y'Ubwongereza iteranye.
Inama nshingamateka y'Ubwongereza iteranye.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza John Bercow kuri uyu wa mbere yatambamiye icyifuzo cy’abadepite cyo kongera gutora kuri gahunda yo kuvana Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (BREXIT).

Iyi n’indi mbogamizi Minisitiri w’Intebe Boris Johnson ahuye nayo mu kugerageza gukura Ubwongereza mu muryango w’Uburayi.

Ku wa gatandatu, abadepite ntibashyigikiye gahunda ya Johnson yo gukura ubwongereza muri uwo muryango, bityo Bercow avuga ko Inteko Ishinga Amategeko itakongera kuganira cyangwa gutora kuri icyo kibazo kuko byaba ari ukwisubiramo no kudakurikiza gahunda.

Mu cyumweru gishize Ministiri w’Intebe Boris Johnson yumvikanye n’ibihugu 27 kuri gahunda yo gukura Ubwongereza mu muryango w’Uburayi ariko abadepite batora ko baba baretse gushyigikira ibyo yumvikanye na bo kugeza igihe hazasohokera itegeko rigena uko Ubwongereza buzava muri uwo muryango nyuma y’imyaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG