Uko wahagera

Gahunda ya Brexit Ishobora Gusubirwamo


EU Brexit
EU Brexit

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza Jeremy Hunt, umwe mu bahiganirwa kuzasimbura Theresa May ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yaraye avuze ko Chancellor w’Ubudage Angela Merkel yagaragaje ko umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi witeguye kongera kuganira kuri gahunda y’ubwongereza yo kuva muri uwo muryango.

Nyuma yo kuvugana na Angela Merkel mu cyumweru gishize, Hunt aravuga ko guhindura amasezerano Theresa May yari yarashyizeho umukono bishoboka. Yavuze ko Ubwongereza bumaze gushyiraho Ministri w’Intebe mushya, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi waba ushaka kureba ibitekerezo bishya yaba azanye kuri iki kibazo. Yavuze ko baramutse babyitwayemo neza, nta shiti Abanyaburayi bakwemera gusubira mu masezerano bagiranye n’Ubwongereza.

Gusa Hunt ntiyasobanuye neza niba icyasubirwamo ari amasezerano yibanze yo kuva muri uwo muryango kenshi byavuzwe ko ari ntavuguruzwa, cyangwa niba ari andi masezerano agenga imikoranire y’Ubwongereza n’uwo muryango mu gihe bwaba bumaze kuvamo.

May yasinyanye amasezerano yo kuvana Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi umwaka ushize ariko abadepite b’Ubwongereza bayanze gatatu kose bituma italiki yari yagenwe gushyirwa mu bikorwa yigizwa inyuma inshuro ebyiri. Iheruka yashyize iyo gahunda ku ya 31 z’ukwa cumi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG