Uko wahagera

Imyigaragambyo y'Abashyigikiye Ousmane Sonko Yahitanye Icyenda muri Senegal


Abari mu myiyerekano muri Segenal
Abari mu myiyerekano muri Segenal

Senegali yari yiteguye umunsi wa kabiri w’imidugararo, uyu munsi kuwa gatanu, nyuma y’uko umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Ousmane Sonko ahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri, bigateza urugomo rwahitanye abantu benshi ugereranyije n’iminsi ya vuba yibukwa.

Ejo kuwa kane abantu icyenda biciwe mu bushyamirane hagati y’igipolisi gishinzwe umukwabu n’abashyigikiye Sonko. Byari nyuma y’uko uyu wifuza kuziyamamariza umwanya wa perezida, ahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri bitewe no gushuka urubyiruko. Ni umwanzuro w’urukiko watumye hibazwa niba hari amahirwe afite yo kuba yakwiyamamariza kuba perezida mu mwaka utaha. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi bavuze ko ari politiki ibyihishe inyuma.

Kaminuza ya Cheikh Anta Diop, mu murwa mukuru Dakar, yabaye indiri y’urugomo. Abari mu myigaragambyo bavaga mu modoka zo mu bwoko bwa bisi, batera amabuye abapolisi bashinzwe umukwabu. Polisi yasubije irasa ibyuka biryana mu maso.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa gatanu, ingabo zishinzwe umutekano zazengurukaga imihanda ya Dakar ituje. Imihanda yarimo imipira y’imodoka yatwitswe, amabuye n’ibimene by’ibirahure. Hari n’amazu ndetse n’amaduka byangiritse. Abanyeshuri benshi bakuwe kuri kaminuza na za bisi, batwaye utwabo.

Umukwabu w’ejo kuwa kane, ni wo waherukaga mu mikwabu imaze amezi, yatejwe n’urubanza rwa Sonko muri Senegali. Ni igihugu cyakunze gufatwa nka kimwe mu bifite demokarasi ihamye mu burengerazuba bw’Afurika. Ariko hari n’impungenge ko Perezida Macky Sall azagerageza kurenza manda ebyiri ziteganyijwe, akazongera kwiyamamaza mu matora yo mu kwezi kwa kabiri. Macky Sall ntabwo yari yabyemeza cyangwa ngo abihakane. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG