Uko wahagera

Senegal: Ousmane Sonko, Yahanishijwe Igifungo cy'Imyaka 2 ku Cyaha cyo “Gushuka Urubyiruko”


Umunyaporitike atavugarumwe n'ubutegetsi muri Senegal, Ousmane Sonko
Umunyaporitike atavugarumwe n'ubutegetsi muri Senegal, Ousmane Sonko

Urukiko muri Senegali rwahanaguyeho umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Ousmane Sonko, icyaha cyo gufata ku ngufu rumuhanira icyiswe “gushuka urubyiruko”. Rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri.

Ousmane Sonko w’imyaka 48, yashinjwaga gufata ku ngufu umugore wakoraga mu cyumba cya masaje mu mwaka wa 2021 no kumukangisha urupfu. Yarabihakanye kandi yagiye adurumbanya iburanisha.

Urubanza rwe rwateje imyigaragambyo yajemo urugomo ku mihanda yo muri Senegali, aho abashyigikiye Sonko bamaganye ibyaha aregwa, bavuga ko ari politiki yari ibyihishe inyuma. Guverinema yo hamwe n’urwego rw’ubutabera ibyo birabihakana.

Amahame itora rigenderaho, abuza umuntu wahamijwe icyaha cy’urugomo kwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi muri politiki. Mu buryo butandukanye, Sonko yajuririye igifungo gisubitse cy’amezi atandatu ku cyaha cyo gusebanya.

Ingaruka icyo gihano gitandukanye kizagira kuri kandindatire ye ku mwanya wa perezida ntizari zasobanuka. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG