Uko wahagera

Icuka Kibandanya Kuba Kibi Hagati ya Mali n'Ubufaransa


Bamwe mu banyagihugu ba Mali bakoze imyiyerekano yo mu kwa mbere biyamiriza
Bamwe mu banyagihugu ba Mali bakoze imyiyerekano yo mu kwa mbere biyamiriza

Mu gihe umubano hagati ya Mali n’Ubufaransa ugenda uzamo igitotsi, Mali irarega Ubufaransa guca igihugu mo ibice n’ubutasi. Mali yashinje ingabo z’Ubufaransa gucamo ibice iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika zabigambiriye n’ubutasi mu gihe cyari gihanganye n’abarwanyi ba kiyisilamu.

Choguel Maiga, washyizwe ku mwanya wa Minisitiri w’intebe nyuma ya Kudeta yo mu mwaka ushize, ntiyatanze ibimenyetso bishyigikira ibyo yavugiye mu nama n’abadipolomate bo mu bihugu bitandukanye mu mugoroba w’ejo kuwa mbere, itangazamakuru na ryo ryari ryatumiwemo. Abayobozi b’Ubufaransa ntibahise baboneka ngo bagire icyo babivugaho.

Amagambo ya Maiga, azarushaho guteza umwuka mubi hagati ya Mali n’Ubufaransa bwigeze gukoloniza icyo gihugu. Maiga yavuze ko kuva ingabo z’Ubufaransa zigeze mu gihugu mu 2013, baciye Mali mo ibice kandi batumye abajihadist bakorana na al Qaed bishyira hamwe kandi bakomeza kugaba ibitero.

Yirinda gutanga ibimenyetso, Maiga yanavuze ko Ubufaransa bwayoboye indege y’ingabo z’amahoro za ONU mu butasi ahubakwa ibigo bya gisilikare bya Mali. Intumwa za ONU ibi zarabihakanye.

Mali ejo kuwa mbere yirukanye umunyamakuru w’ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa, Jeune Afrique, amasaha atagera kuri 24 ahageze. Abategetsi bavuze ko atari afite ibyangombwa by’akazi byuzuye. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG