Uko wahagera

Ibirego kuri Perezida Trump Bizorungikwa muri Sena kuwa Gatatu


Nancy Pelosi
Nancy Pelosi

Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika izakora itora ejo kuwa gatatu yemeze kohereza muri Sena ikirego cyawo kuri Perezida Donald Trump.

Umuyobozi w’uyu mutwe, Nancy Pelosi, yabitangaje uyu munsi. Yavuze kandi ko azashyiraho itsinda ry’abadepite bazaba abashinjacyaha mu rubanza muri Sena.

Abadepite barega Perezida Trump gukoresha umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite, no gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko. Perezida Trump we avuga ko nta cyaha yakoze.

Kohereza ikirego muri Sena bizaba bitangije urubanza ariko kuruburanisha mu mizi byo bishobora kuzatangira mu cyumweru gitaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG