Uko wahagera

Amaperereza ku Byaha Perezida w’Amerika Akekwaho Byatuma Akurwa ku Butegetsi


Ingoro Kongre y'Amerika ikoreramo
Ingoro Kongre y'Amerika ikoreramo

Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, umutwe w’abadepite, yatangiye gukora amaperereza ku byaha Perezida Donald Trump akekwaho byatuma aregwa, akaburana, byamuhama agakurwa ku butegetsi.

Iki gikorwa giteganijwe mu itegeko nshinga ry’igihugu. Mu ngingo yaryo ya kabiri, igika cya kane, riravuga ngo “Perezida, Visi-Perezida, abakozi bakuru b’igihugu b’abasivili bazakurwa mu mirimo yabo biturutse ku kirego no ku guhamwa n’ibyaha by’ubugambanyi, ruswa, cyangwa ibindi byaha biremereye n’imyitwarire igayitse.”

Inteko y’abadepite ni yo yonyine ifite ububasha bwo gutanga ikirego (itegeko nshinga, ingingo ya mbere, igika cya kabiri, agace ka gatanu). Iki kirego ni cyo bita “Impeachment” mu Cyongereza. Naho Sena ni yo yonyine ifite ububasha bwo kwakira iki kirego, kugisuzuma, kuburanisha uregwa, kumuhamywa ibyaha cyangwa kubimuhanaguraho. Iyo ibimuhamije ku bwiganze bw’Abasenateri bangana na bibiri bya gatatu, ahita ava ku butegetsi (itegeko nshinga, ingingo ya mbere, igika cya gatatu, agace ka karindwi n’aka munani).

Icya mbere kibanziriza byose ni amaperereza (anketi) akorwa n’umutwe w’abadepite. Ku ntera ya mbere (ibyo twakwita ubugenzacyaha), akenshi na kenshi amaperereza akorwa na Komite igenzura inzego z’ubutabera z’igihugu. Iyo iyarangije, yandika imyanzuro, ingingo ku yindi, ikayishyikiriza inteko rusange.

Ku ntera ya kabiri, inteko y’abadepite yose igomba kwemeza, na kimwe cya kabili hiyongereho ijwi rimwe, ibivuye muri iyi komite. Iyo inteko rusange imaze kwemeza izi ngingo biba bibaye ikirego. Iki kirego ni cyo cyitwa “Impeachment.”

Intera ya gatatu: ikirego gishyikirizwa Sena. Nayo iragisuzuma. Ishobora kugitesha cyangwa kugiha agaciro. Iyo igihaye agaciro, itangira kuburanisha uregwa. Iba ihindutse urukiko rwa rubanda (Jury) n’umucamanza. Uregwa ashaka abamwunganira (Avoka), inteko y’abadepite nayo ikohereza intumwa zayo ziyikorera akazi nk’ak’abashinjacyaha.

Iyo ari umukuru w’igihugu uregwa (nk’uko bishobora kugendekera Perezida Donald Trump), Sena iyoborwa na perezida w’urukiko rw’ikirenga rw’igihugu (itegeko nshinga, ingingo ya mbere, igika cya gatatu). Sena ishobora kumugira umwere akaguma ku butegetsi. Iyo imuhamije ibyaha (ku bwiganze bw’abasenateri ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu), ahita ava ku butegetsi, agasimburwa ako kanya na Visi-Perezida. Nta kujurira bibaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG