Uko wahagera

Abadepite mu Mpaka ku Byaha Bashinja Perezida Trump


Abadepite b'Amerika mu mpaka zo kurega Perezida Trump
Abadepite b'Amerika mu mpaka zo kurega Perezida Trump

Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangiye impaka ku kirego kiri kuri Perezida Donald Trump.

Impaka zatangiye mu gitondo saa tatu i Washington, saa kumi ku isaga y’i Bujumbura n’i Kigali. Gahunda iteganya ko zigomba kumara amasaha atandatu, mbere y’itora ryo kwemeza cyangwa kwanga ikirego.

Perezida Trump aregwa gukoresha nabi umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite no gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko.

Impaka zigitangira, abadepite bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani rya Perezida Trump batanze umushinga w’umwanzuro wo guhagarika burundu itora kugirango, nk’uko babivugaga, “Inteko ireke gukomeza gutesha igihe rubanda.” Umwanzuro nawo wagiye mu itora, wemezwa n’abadepite 188 bose b’Abarepubulikani. Abandi 226, bose b’Abademokarate, bawanze, bityo impaka zirakomeza.

Kubera ubwiganze busesuye bw’Abademokarate mu Mutwe w’Abadepite, ikirego gifite amahirwe menshi yo kwemezwa. Nikiramuka gitambutse, abadepite barahita bashyiraho itsinda rya bamwe muri bo bazahagararira Umutwe w’Abadepite nk’abashinjacyaha mu rubanza ruzatangira mu kwezi kwa mbere kuza muri Sena.

Mbere y’itora ry’Abadepite, Perezida Trump yanditse kuri Twitter, yongera kuvuga ko nta cyaha yakoze. Ariko, ati: “Mushobora kwiyumvisha ko uyu munsi inkorabusa z’Abademokarate ziza kundega ku mugaragaro? Munsabire.”

Umutwe w’Abadepite nuramuka wemeje ikirego, Trump araba abaye perezida wa gatatu mu mateka ya Leta zunse ubumwe z’Amerika uhamijwe ibyaha n’Abadepite, ibyo bita Impeachment mu Cyongereza, nyuma ya Andrew Johnson mu 1868 na Bill Clinton mu 1998.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG