Uko wahagera

Abanyamategeko Batanga Ubuhamya kuri Trump ni Bantu ki?


Abarimu bane mu by’amategeko baturuka muri za kaminuza zitandukanye batanze ubuhamya imbere ya Komite ishinzwe inzego z’ubutebera y’inteko ishinga amategeko-Umutwe w’Abadepite ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abo barimu Noah Feldman, Pamela Karlan, Michael Gerhardt, na Jonathan Turley ni bantu ki? Noah Feldman ni mwarimu muri kaminuza ya Havard. Yabaye umujyanama mu by’amategeko w’umucamanza David Souter wari mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu 1990 kugera mu 2009. David Souter yashyizwe mu Rukiko rw’Ikirenga na Perezida George H. W. Bush w’Umurepubulikani. Noah Feldman yabaye kandi umujyanama mu by’amategeko wa leta y’agateganyo ya Iraki yagiyeho nyuma y’igitero cy’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika. Porofeseri Noah Feldman avuga ko Abademokarate bo mu nteko ishinga amategeko bafite impamvu yo kurega Perezida Trump kuko “yakoresheje nabi ububasha bwe bw’umukuru w’igihugu.”

Pamela Karlan yigisha muri Kaminuza Stanford. Mu gihe Perezida Barack Obama yari ku butegetsi, Karlan yayoboye urwego rushinzwe kubahiriza uburenganzira bwo gutora rwo muri minisiteri y’ubutabera. Pamela Karlan yabaye kandi umujyanama mu by’amategeko w’umucamanza Harry Blackmun wari mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu 1970 kugera mu 1994. Harry Blackmun yashyizwe mu Rukiko rw’Ikirenga na Perezida Richard Nixon w’Umurepubulikani. Porofeseri Pamela Karlan ntajya avuga ku mugaragaro ibitekerezo bye ku maperereza akorwa kuri Perezida Trump.

Michael Gerhardt ni mwarimu muri Kaminuza ya leta ya North Carolina. Ari mu batanze ubuhamwa nk’impuguke mu rubanza rwa Perezida Bill Clinton (w’Umudemokarate) ubwo inteko ishinga amategeko yamuburanishaga mu 1998. Umutwe w’Abadepite wareze Perezida Clinton ibyaha byo kubangamira ubutabera, kubeshya abagenzacyaha hejuru y’indahiro, no gukoresha nabi umwanya w’umukuru w’igihugu. Sena yamugize umwere.

Porofeseri Michael Gerhardt yanditse igitabo cyitwa "Impeachment: What Everyone Needs to Know" ni nko kuvuga ngo “Kurega umukuru w’igihugu: Icyo buri wese akwiye kumenya.”

Impuguke ya kane muri ubu buhamya ni mwarimu Jonathan Turley wigisha muri Kaminuza George Washington. Nawe yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Perezida Bill Clinton mu 1998. Avuga ko Abademokarate bihuse cyane mu mirimo yabo yo gukora amaperereza kuri Perezida Trump, cyane cyane ko hari “abatangabuhamya b’imena” batarabasha kumva.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG