Uko wahagera

FARDC Ivuga ko Yishe Abarwanyi ba Red Tabara 2 Ifata 5


Bamwe mu bo igisirikare ca Kongo cerekanye kivuga ko ari abarwanyi ba Red Tabara, Umurwi urwanya ubutegetsi bwo mu Burundi
Bamwe mu bo igisirikare ca Kongo cerekanye kivuga ko ari abarwanyi ba Red Tabara, Umurwi urwanya ubutegetsi bwo mu Burundi

Ingabo z'igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo FARDC zavuze ko kuri iki cyumweru zishe abarwanyi babiri b’inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara gifata abandi batanu. FARDC ivuga ko abo barwanyi baguye ahitwa Kibirizi ho mu kibaya cya Rusizi Teritware ya Uvira, intara ya Kivu y’Epfo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Kongo muri aka karere Majoro Dieudonne Kasereka avuga ko abo barwanyi barashwe bari bavuye i Burundi bagiye gufasha Mai Mai Kijangala usanzwe ateza umutekano muke abaturage batuye mu kibaya cya Rusizi.

Ku ruhande rw’umuvugizi w’inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara, Patrick Nahimana, anyomoza ibivugwa n’igisirikare cya Kongo ko hari abarwanyi ba Red Tabara bishwe abandi barafatwa.

Bernard Kadogo, umuyobozi wa sosiyete sivili mu kibaya cya Rusizi ashimira igisirikare cya Kongo cyarashe abo barwanyi b’Abarundi bari bagiye gufasha Mai Mai Kijangala uri Rugeji mu misozi iri haruguru ya Luberizi.

Uyu umuyobozi atangaza ko Mai Mai Kijangala akoresha rumwe mu rubyiruko rw’abarundi ruba ruvuye i Burundi mu kunyaga inka, gushimuta abantu ndetse no kunyaga abagenzi baba bari mu modoka ziba zivuye mu mujyi wa Uvira zijya mu mujyi wa Bukavu.

Tariki 05/10/2021 inzego zishinzwe umutekono zari zafatiye mu mukwabu Abarundi 30 muri Sange mu kibaya cya Rusizi bashinjwa kuba barinjiye muri Kongo mu buryo bunyuranijwe n’amategeko ,abandi bari bagiye mu mitwe yitwaje ibirwanisho ikorera muri iyi teritware ya Uvira.

Inkuru y'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika muri Kongo, Vedaste Ngabo

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:21 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG