Uko wahagera

Etiyopiya Yemeye ko Ingabo za Eritreya Zarwanye muri Tigray


Bamwe mu banyagihugu bo muri Tigray bateshejwe izabo n'intambara
Bamwe mu banyagihugu bo muri Tigray bateshejwe izabo n'intambara

Minisitiri w'intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, yatangaje bwa mbere na mbere ko ingabo za Eritreya zarwanye koko muri Tigreya mu ntambara yo mu kwezi kwa 11 gushize.

Abaturage ba Tigreya, itangazamakuru, imiryango itandukanye itabogamiye kuri leta, n'abadipolomate, n'Umuryango w'Abibumbye bavuze kenshi ko abasilikali ba Eritreya barwanye muri Tigreya, ariko Etiyopiya na Eritrea bamye babihakana buri gihe. Uyu munsi, Abiy Ahmed yemeye noneho ko koko bari bahari.

Minisitiri w'intebe wa Etiyopiya yasobanuye ko Eritrea yinjiye mu ntambara kubera TPLF yarasaga ibisasu hakurya y'umupaka ku butaka bwayo. TPLF ni Front de Libération du Peuple du Tigré, umutwe wa politiki na gisilikali wari ku butegetsi muri Tigreya, imwe muri leta zifite ubwigenge bucagase zigize Etiyopiya. Ati: "Eritreya yatubwiye ko izava ku butaka bwacu ingabo zacu nizimara kuhabasimbura no kugenzura umupaka wacu neza."

Abiy Ahmed yemeye kandi na none ku mugaragaro bwa mbere na mbere ko abasilikali ba Eritreya bakoze amahano ku baturage ba Tigreya, nk'uko nabyo Umuryango w'Abibumbye wabivugaga. Ati: "Ntitwabyihanganira, kandi twabiganiriyeho na leta ya Eritreya nk'inshuro enye cyangwa eshanu, itwemerera ko izahana umusilikali wayo, uwo ari we wese, wabigizemo uruhare."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG