Usibye abategetsi bishwe kuwa gatandatu ushize muri Ethiopia, imirwano yabaye mu muujyi wa Bahir Dar, umukuru w’intara y’Amhara yahitanye n’abaturage benshi. Ni umuvugizi wa guverinoma y’intara y’Amhara wabibwiye ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza uyu munsi. Bahuriye mu mihango yo gusezera ku bategetsi b’Amhara bishwe kuwa gatandatu.
Asemahagh Aseres ntiyatanze imibare ariko yasonuye ko abapfuye ari benshi cyane kuruta kure batanu, barimo perezida w’intara y’Amhara, Ambachew Mekonnen. yasobanuye ko imirwano ikaze yabereye ku cyicaro gikuru cya polisi, ibiro bya perezida w’intara, n’icyicaro gikuru cy’ishyaka riri ku butegetsi. Abateye ni abo mu mutwe witwara gisilikali uherutse gushingwa n’inzego z’umutekano. Ugengwa na polisi. Ariko abapolisi benshi banze kwifatanya nabo, ahubwo barabarwanya. Baza kubaganza.
Uyu mutwe wagabye igitero mu gihe abayobozi b’intara y’Amhara, barimo perezida wayo, bari mu nama n’intumwa za guverinoma y’igihugu ya minisitiri w’intebe Ahmed Abiy. Asemahagh Aseres avuga ko barimo barebera hamwe uburyo bwo kuburizamo “imigambi ya Général Asamnew yo gushinga imitwe yitwara gisilikaki ishingiye ku bwoko.”
Facebook Forum