Uko wahagera

Covid-19: Uganda Yasubijeho Ingamba za Guma mu Rugo


Prezida wa Uganda Yoweri Museveni
Prezida wa Uganda Yoweri Museveni

Uganda yasubijeho ingamba za guma mu rugo igamije guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abarwayi ba COVID-19. Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ejo ku cyumweru yongeye gushyiraho ingamba za guma mu rugo, ashaka gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bwa COVID-19.

Ingamba nshya zatangiye kubahirizwa guhera kuri uyu wa mbere mu gitondo. Izo zirimo gufunga ibigo byose by’uburezi, harimo ingendo zimwe zibujijwe, gufunga amasoko aremera hanze rimwe mu cyumweru no guhagarika ibitambo bya misa mu nsengero.

Perezida Museveni yavuze ko ingamba nshya hafi ya zose zizubahirizwa iminsi 42, mbere y’uko guverinoma yongera kuzisuzuma.

Museveni yavuze ko guverinema yari ifite impungenge ko umubare w’abarwayi wazamutse, ushobora kuzarenga ibitanda ibitaro bifite n’umwuka wa Oxygene uhari wo gufashisha abarwayi guhumeka. Yasanze rero hakenewe ingamba zihutirwa mu kwita ku buzima bw’abaturage. Kugeza ubu, Uganda yatangaje abantu hafi 53,000 banduye na 383 bazize COVID-19.

Ingamba nshya zishobora kuzabangamira ubukungu bwari busanzwe bujegajega, ubu bwarimo kwisubira biturutse ku ngaruka za guma mu rugo yo mu mwaka ushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG