Uko wahagera

Amerika n'Ubushinwa Byiteguye Gukemura Ibibazo by'Ubuhahirane


Perezida wa Amerika Donald Trump kumwe na mugenzi we w'ubushinwa Xi Jinping
Perezida wa Amerika Donald Trump kumwe na mugenzi we w'ubushinwa Xi Jinping

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump araza kubonanira na vice perezida w’Ubushinwa Liu He, muri perezidance y’Amerika, kuri uyu wa kane.

Ni umunsi wa nyuma w’icyiciro cya kabiri cy’imishyikirano igamije guhagarika intambara y’ubuhahirane ikomeje kurangwa hagati y’ibihugu by’ibihangange mu by’ubukungu.

Yandika ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa kane mu gitondo, Trump yavuze ko umubonano “wagenze neza, impande zombi zifite ubushake”. Yongeyeho ati: “Nta masezerano ya nyuma azagerwaho kuzageza incuti yanjye perezida Xi nanjye ubwanjye tubonanye mu bihe bya vuba, tukaganira kandi tukemeranywa ku ngingo zimwe zimaze igihe kandi zirushijeho gukomera”.

Liu He, umukuru ushyikirana ku ruhande rw’Ubushinwa, ejo kuwa gatatu yabonanye n’abashyikirana b’Amerika bari bayobowe na Robert Lighthizer uhagarariye ubuhahirane. Bahuriye mu nzu iri hafi ya perezida y’Amerika.

Bakomeje impaka ku byo ubuyobozi bw’i Washington bumaze igihe bwinubira ko Beijing itegeka amasosiyeti y’Amerika kwegurira amakompanyi y’Ubushinwa tekinoloji yabo yateye imbereimbere, ari nako ibuza ayo masosiyeti kugera ku masoko yose y’ubushinwa.

Ubuyobozi bwa Trump bwashyizeho ibihano by’amahoro ku byo ubushinwa bugemura muri Amerika, bifite agaciro ka miliyari 250 z’amadolari. Bwari bugamije gutuma Beijing ihindura imyitwarire mu by’ubuhahirane. Nyamara byatumye Beijing yihimura nayo yongera amahoro ku byo Amerika igemura mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 110 z’amadolari.

Ni hatagira icyumvikanwaho mbere y’italiki ya 2 y’ukwezi kwa gatatu gutaha, amahoro y’Amerika azazamuka ave kw’i 10 kw’ijana ajye kuri 25 kw’ijana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG