Uko wahagera

Amerika Irateganya Kuganira n'Ubushinwa iby’Ubuhahirane


Ubushinwa bwakiriye neza amakuru y’uko Sekereteri ushinzwe ikigega cy’Amerika, Steven Mnuchin ateganya kujya I Beijing kuganira ibyerekeye ubuhahirane.

Minisitiri w’ubucuruzi w’Ubushinwa yabivuze mw’itangazo agira ati: “Ku ruhande rw’Ubushinwa twabonye amakuru avuga ko ku ruhande rw’Amerika hari icyizere cyo kuza i Beijing kuganira ku bibazo by’ubukungu n’ubuhahirane. Ibi Ubushinwa bubyakiriye neza”.

Kuwa gatandatu ubwo yari mu nama y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali, i Washington DC, Mnuchin yari yavuze ko arimo gusuzuma ibyerekeye uruzinduko mu Bushinwa kuganira ku bibazo abakuru b’ibihugu byo kw’isi bahuriyeho. Bituruka ku mpungenge z’uko intambara ku buhahirane ishobora gusubiza inyuma ukwisubira kw’ubukungu kw’isi muri rusange.

Cyakora Mnuchin yavuze ko ntacyo yatangaza ku bireba igihe cyangwa ngo agire ikindi hamya kuri urwo ruzinduko akirimo gusuzuma.

Hagati aho yavuze ko ashaka ko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imali kirushaho gusuzuma ibyo Perezida w’Amerika Donald Trump abona nk’imikorere y’ubuhahirane itabereye bose. Yavuze kandi ko yanasabye Banki y’Isi yose guhindura icyerekezo cy’inguzanyo ku nyungu iciriritse yahaga Ubushinwa, igahabwa ibihugu birushijeho gukena.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG