Uko wahagera

Abasirikari Bongeye Kurasa ku Bigaragambya Muri Myanmar


Muri Myanmar, abasirikari na none barashe mu baturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana kudeta yo ku itariki ya mbere y'ukwa kabiri gushize. Umubare w'abapfuye nturasobanuka neza.

Ikigo ntaramakuru Associted Press (AP) cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, na AFP (Agence France-Presse) cyo mu Bufaransa, bivuga ko abishwe ari batandatu. Naho ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza cyo kiratanga umubare w'abantu 18 bapfuye. Umubare w'abakomeretse nawo nturabamenyekana neza.

Byose, n'ibindi bitangazamakuru binyuranye, biremeza ko abasirikari bakoresheje amasasu y'intambara mu mijyi itandukanye ya Myanmar ku baturage bamaze ukwezi mu myigaragambyo buri munsi badacogora.

Abishwe uyu munsi, barimo n'umwana w'umuhungu w'imyaka 14, bariyongera kuri 20 bari bamaze gupfa kugeza ubu, barimo 18, nk'uko ONU yabitangaje, barashwe ejobundi ku cyumweru. Reuters isanga abantu bose bamaze kwicwa mu myigaragambyo kugeza ubu ari 38 byibura.

Inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi irateganya guterana mu muhezo ejobundi kuwa gatanu ku kibazo cya Myanmar.

Hagati aho, abanyamakuru batandatu, bose b'abenegihugu, barimo umwe ukorera AP, batawe muri yombi barimo bakora akazi kabo ko gukurikirana imyigaragambyo. Barashinjwa kubangamira umudendezo wa rubanda. Icyaha kiramutse kibahamye bashobora gukatirwa igifungo gishobora kugera ku myaka itatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG