Uko wahagera

LDGL ngo Ikiremwa-Muntu Kiracyahutazwa mu Karere k'Ibiyaga Bigari



Ku wa kabiri, tariki 13 Nzeri 2005 Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, LDGL, yashyize ahagaragara raporo yayo ku burenganzira bw’ikiremwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari.

Iyo raporo ireba ibihugu bitatu iyo mpuzamiryango ikoreramo, ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo raporo irebana n’umwaka wa 2004, n’igice cy’umwaka wa 2005, kugeza mu kwezi kwa gatandatu.

Ku rwego rw’akarerere, umunyamabanga nshingwabikorwa wa LDGL, madamu Francine Tutazana, yasobanuriye Ijwi ry’Amerika, ko iyo mpuzamiryango yasanze umwaka ushize harabaye ibibazo hagati y’u Rwanda na Congo, u Rwanda rushaka gusubiza ingabo zarwo muri icyo gihugu kujya gukumira interahamwe na Ex-Far. LDGL yibutsa ko ibyo byabaye hashize iminsi mike abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bahuriye mu nama y’akarere yabere i Dar -es –Alam mu kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize. Iyi mpuzamiryango ikibaza niba iyo nama yari ikinamico.

Ku gihugu cy’u Burundi, LDGL igaragaza ko ibibazo bya politiki ari byo ahanini byagiye bikurura intambara, na yo igatuma uburenganzira bwa muntu buhutazwa k’uburyo bukabije. Iyo raporo ikagaragaza ubwicanyi, gukorera ibyamfura mbi igitsina gore, inzara n’ibindi byabaye muri icyo gihugu. LDGL ariko ikizera ko ubutegetsi bwitorewe n’abaturage bumaze kujyaho, buzagarura amahoro n’umutekano bisesuye.

Ku ruhande rwa Congo, LDGL igaragaza ko hakiri ubwicanyi bukabije. Uwo muryango usanga biterwa ahanini n’uko guverinoma y’icyo gihugu itarashobora gushyira hamwe. Uko kudashyira hamwe, nk’uko raporo ibivuga, ngo ni ko gutuma iyo guverinoma itanashobora gukemura ibibazo biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, irimo Interahamwe na Ex-Far. Kuri LDGL iyo mitwe ngo ni yo iri ku isonga mu ihohoterwa rikorerwa abaturage mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Iyi mpuzamuryango LDGL yizeye ko amatora agenze neza muri icyo gihugu byatuma cyongera gutekana.

Ku birebana n’u Rwanda, LDGL ivuga ku bibazo binyuranye byagiye bivugwa mu bihe bishize. Muri ibyo bibazo harimo raporo yakozwe n’akanama k’abadepite, ku kibazo cy’ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya genocide, kimwe n’urutonde rw’abarimu n’abanyeshuri rwakozwe na minisiteri y’uburezi na bo bashinjwa ingengabitekerezo ya genocide, bamwe bakabifungirwa.

Nk’uko Madamu Rutazana abivuga, LDGL yemera ko iyo ngengabitekerezo iriho koko, ariko igasanga amakuru izo nzego zari zifite yari gukoreshwa mu gushyikiriza abatungwa agatoki inkiko, zikaba ari zo zikora akazi kazo, kuko ari zo zifite ububasha bwo kugaragaza ibyaha by’umuntu. Madamu Rutazana akavuga ko LDGL yibaza indishyi zizagenerwa abagaragaye ko bari abere, igihe bafungiwe ubusa , ndetse abanyeshuri bakavutswa amahirwe yo gukora ibizamini.

Iyi mpuzamiryango igaruka cyane ku iyicwa ryakorewe abatangabuhamya b’inkiko gacaca mu mpande zinyuranye z’igihugu, kimwe n’iyicwa ndetse n’izimira ry’abandi. LDGL igaragaza urutonde rw’abantu batari bake bahuye n’ako kaga. Aha ariko LDGL ikagaya Leta ko, kugeza ubu, itigeze igaragaza icyo ankete yakoze zagezeho. Kuri iyi mpuzamiryango, ngo ni ho abantu bahera bakeka ko Leta yaba ifite uruhare mu kwica cyangwa se kuzimiza abantu bamwe, kuko kutagaragaza abakora ubwo bugizi bwa nabi ngo bisa no kubahishira.

LDGL igaruka no ku kibazo cy’abaturage bashinjwa guhunga gacaca. Hakavugwa cyane abari barahungiye i Burundi. LDGL isobanura ko, mu maperereza yakoze, yasanze hari abahunze biturutse ku bihuha bagiye bumva. LDGL yemeza ko mu iperereza yakoze yasanze hari abayobozi bari inyuma y’ibyo bihuha, bagamije kwangisha gacaca abaturage kuko bikeka ibyo bakoze muri genocide. LDGL ariko inasobanura ko iryo perereza ryayigaragarije ko hari abaturage batahuwe ku ngufu. Aha iyi mpuzamiryango ikagira inama Leta y’ u Rwanda ko ikwiye kubahiriza amategeko agenga impunzi.

Ku kibazo cy’ubwisanzure bw’ibitekerezo, LDGL igaragaza ko bwahungabanyijwe. Itanga ingero z’abanyamakuru bahohotewe mu kazi kabo, nk’abanyamakuru b’Umuseso n’Ijwi ry’Amerika.

Ihohoterwa kandi, nk’uko LDGL ibivuga, ryakorewe N’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ikavugamo Nayinzira Jean Nepomuscene, na Niyitegeka Theoneste bahohotewe kubera ibyo batangaje ku nkiko gacaca n’itahuka ry’abayoboke ba FDLR.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa LDGL, Madamu Francine Tutazana, kandi yagize n’icyo atangariza Ijwi ry’Amerika, ku bibazo bindi bivugwa mu Rwanda, nk’ifatwa n’ifungwa rya padiri Guy Theunis. Madamu Rutazana asobanura ko LDGL ifite amakuru koko ko uwo mupadiri yakoranye n’”abanegativistes”, ariko akavuga ko ikibazo cye LDGL iri kukigana ubushishozi mu rwego rw’amategeko.

Icyakora LDGL ngo igasanga inyandiko z’uwo mupadiri zitarashishikarije Abanyarwanda gukora genocide kuko atari bo zari zigenewe. Inyandiko ze ahubwo zashyirwa mu rwego rw’amategeko ahana ingengabitekerezo ya genocide cyangwa amacakubiri. LDGL isanga rero ataragombaga kuburanishwa n’urukiko gacaca.

Ijwi ry’amerika ryanamubajije icyo LDGL itekereza ku kibazo cy’ishyirahamwe ry’abatwa CAURWA, Leta yategetse guhindura izina n’itego kugira ngo ribone guhabwa ubuzima gatozi, bitaba ibyo rigahagarikwa.

Madamu Rutazana asobanura ko LDGL isanga nta mpamvu Abatwa bareka kwitwa Abatwa, kuko ari byo bituma bashobora gufashwa by’umwihariko. Iyo mpuzamiryango isanga batiswe Abatwa ngo bafashwe kuko basigajwe inyuma kuva kera, bavangwa n’abandi bafite ibibazo, ntibazamenyekane.

Ikindi LDGL ivuga ni uko isanga hari n’indi muryango ishingiye ku gace k’abaturage nk’abacitse ku icumu, kandi yahawe ubuzima gatozi. Aha umuryango CCOAIB wo ukaba waragaragaje ko ushyigikiye guverinoma mu kwima ubuzima gatozi no guhagarika CAURWA, nidahindura izina n’intego zayo.


XS
SM
MD
LG